Mu gihe abanyeshuri barimo gusoza ibiruhuko birebire Polisi y’u Rwanda yibukije ababyeyi guhwitura abana bakava mu rugo hakiri kare kandi bambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo bashobore koroherezwa mu ngendo zabo basubira ku mashuri bigaho. Ibigo bitwara abagenzi nabyo birasabwa korohereza aba banyeshuri bakagera ku mashuri amahoro, abashoferi bakirinda kurenza umubare w’abagenzi bagenewe ikinyabiziga ndetse basabwa kwirinda umuvuduko batanguranwa abagenzi.
Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bazatangira umwaka w’amashuri wa 2020 tariki ya 06 Mutarama 2020, usibye abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(0’level) bo bazatangira tariki ya 13 Mutarama.
Guhera kuwa Gatanu tariki ya 03 kugeza tariki ya 05 Mutarama 2020 abanyeshuri bazaba barimo gusubira ku mashuri hakurikijwe intara bigamo, biteganyijwe ko abigira mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Rusizi, Nyamasheke ndetse n’abigira mu bigo biri mu turere tugize umujyi wa Kigali batangira gusubira ku mashuri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020.
Aha niho Polisi y’ u Rwanda ihera yizeza abanyarwanda ko izakora ibishoboka byose kugira ngo aba banyeshuri bagere ku mashuri yabo amahoro nk’uko isanzwe ibigenza iyo bava cyangwa bajya ku mashuri.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji aravuga ko abatwara ibinyabiziga basabwa kwirinda gutwara abagenzi benshi barenze umubare wagenewe ikinyabiziga ndetse banakangurirwa kwirinda kwiruka cyane batanguranwa abagenzi ndetse no kwirinda gushaka gukorera amafaranga menshi bigatuma bakora impanuka.
Yagize ati: Nk’ibisanzwe twebwe turiteguye kugira ngo ingendo zizagende neza ariko cyane cyane muri ibi bihe abanyeshuri basubira ku mashuri. Ikiruta ibindi ni uko abashoferi twababwiye ko bafite inshingano zo gutwara abantu neza, bakirinda kugendera ku muvuduko ukabije, tunabasaba kandi kwirinda kurenza umubare wagenewe ikinyabiziga (Gutendeka) kuko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda.”
CP Mujiji yaboneho no gusaba abanyeshuri kubahiriza amasaha yo gusubira ku mashuri kandi bakagenda bambaye umwambaro w’ishuri (Uniformes) ndetse n’ababyeyi babibafashemo.
Ati: “Ababyeyi turabasaba kohereza abana hakiri kare ndetse banabaherekeze babageze ku modoka zibatwara kugira ngo bagere aho bajya hakiri kare. Aba banyeshuri kandi usibye kubahiriza amasaha, bagomba kugenda bambaye umwambaro w’ishuri kugira ngo binorohere ababafasha mu ngendo zabo.”
Ikibazo cyo kutubahiriza igihe ku banyeshuri basubira ku mashuri kigarukwaho n’ikigo cy’igihugu ngenzura mikorere(RURA) ndetse n’ibigo bitwara bagenzi mu buryo bwa rusange aho bavuga ko byakunze kugaragara ko hari bamwe mu banyeshuri batinda mu ngo iwabo cyangwa mu mayira kubera uburangare babona butangiye kwira bakabona kujya gutega imodoka. Bakavuga ko iyi myitwarire y’abanyeshuri ikunda guteza umuvundo mu bigo abagenzi bategeramo imodoka kuko baba baziye rimwe mu masaha amwe kandi bwije bigatuma bahura n’imbogamizi zo kubageza ku mashuri yabo.
Aha niho ubuyobozi bwa RURA ndetse n’ubw’ibigo bitwara abagenzi bunga mu rya Polisi y’u Rwanda bagakangurira ababyeyi guhwitura abanyeshuri bakava mu rugo hakiri kare ndetse byaba byiza babaherekeje bakabageza mu bigo abagenzi bategeramo imodoka.
Polisi y’u Rwanda ikangurira abanyeshuri kwifashisha iyi mirongo ya telefoni igihe bagiriye ikibazo mu nzira. 112, 113, 0788311110, 0788311155.

Kinyarwanda
English










