Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero:Batatu bafungiwe ubwambuzi bushukana

Twahirwa Theogene, Jean Pierre Nkurunziza na Mukamurenzi Beatrice , bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya, nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwambura abantu babiri  ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu, ku buryo bw’ubushukanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Supt. of Police (SP),Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Twahirwa yabwiye Ndahayo Samuel ko ashobora kumurangira Ikarabiya, ashobora kugurisha hejuru ya miriyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikarabiya, n’ubwoko bw’amacupa manini yo ha mbere, yabagamo vino.Twahirwa yabwiye Ndahayo ko ikozwe mu muringa.

SP Hitayezu yavuze ko Twahirwa yamwatse ibihumbi ijana na cumi na bitanu,kugira ngo amujyane ku wo yitaga umusaza ufite iyo Karabiya,  mu santere y’ubucuruzi ya Kabaya.Amaze kuyamuha,bavuye  Kigali bajya ku Kabaya ariko bagezeyo , Twahirwa n’abandi bantu batatu bari hamwe, bakomeza kumurindagiza, kugeza aho Ndahayo atahuriye ko ari abatekamutwe, maze abimenyesha Polisi.Yafashe Twahirwa na Nkurunziza,abandi bariruka.

SP Hitayezu yavuze ko Mukamurenzi nawe  yabwiye uwitwa Rukundo ko ko ipasi ifite akugi k’isake ari imari ishushye ashobora kugurisha hejuru ya miriyoni z’amanyarwanda kandi kio ashobora kuyimibonera.

Yasobanuye ko Mukamurenzi yatse Rukundo Eram ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda, ngo ashobora kumubonera ipasi ifite agafunguzo k’inkoko.Yamubwiye ko bene izo pasi  ari imari ishyushye , ngo kuko zikozwe muri zahabu.

Nawe bajyanye ku Kabaya,bagezeyo, uwitwaga ko yari yayizanye, yiruka ntacyo amuhaye, maze abura amafaranga n’icyo yitaga imari ishyushye.

Yahise abimenyesha Polisi,ifata Mukamurenzi,ufunze mu gihe iperereza rikomeje.

SP Hitayezu yagize ati,"Bene ubu bwambuzi bushukana buriho mur’iyi minsi, aho ababukora bacuza abantu utwabo bababwira ko bashobora kubarangira aho abazungu basize batabye amabuye y’agaciro".

Ati,"Ese abaza bababwira ko babafitiye imari ishyushye yavamo amamiriyoni n’amamiriyoni, kuki mutibaza impamvu batayigurishiriza ubwabo bagakira aho kuyiha abandi".

SP Hitayezu yakanguriye abantu kutemera ibyo babwirwa n’abo batekamutwe, ahubwo bakihutira gutanga amakuru ku gihe ku babikora.