Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 5 yateguwe n’umuryango Never Again yari agenewe urubyiruko 80 rwibumbiye muri uyu muryango rwo mu mirenge ya Kageyo, Ngororero, Gatumba na Kabaya, wabaye ku itariki ya 2 Nzeri, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yabasabye gufata iya mbere bakarwanya ibyaha bitandukanye bikorerwa muri Ngororero kuko byamaze kugaragara ko icyo urubyiruko rushatse kitananirana.
Ubwo yasozaga ayo mahugurwa, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yashimiye uyu muryango Never Again kuba warahurije hamwe uru ruubyiruko rukaganirira hamwe ibyateza akarere ka Ngororero imbere by’umwihariko n’igihugu muri rusange, aho yavuze ati:”Turizera neza ko ubumenyi mwungukiye muri aya mahugurwa buzabafasha kubaka Ngororero nziza, murushaho kwigirira icyizere kandi bukazababera akabando k’iminsi iri imbere.”
Yakomeje ababwira ati:”Mumenye ko ari mwe mbaraga z’igihugu, aho mushaka kukiganisha niho kizajya, murasabwa rero kugiha iterambere rirambye, murushaho mwe ubwanyu no gukangurira abandi kwitabira gahunda za Leta zirimo umuganda, ubwisungane mu kwivuza, umugoroba w’ababyeyi no kumenya neza ibikorerwa aho mutuye.”
SSP Gasangwa we yabasabye kurwanya ibyaha bikorerwa mu karere ka Ngororero ndetse no mu gihugu hose, ababwira ko nk’urubyiruko babishyizemo imbaraga byacika.
Yaravuze ati:”Icyerekezo cy’igihugu niwe mugifite mu ntoki zanyu, turabasaba kugira uruhare mu kubaka igihugu kizira ibyaha, mugakangurira ababyeyi banyu, bakuru banyu na barumuna banyu kubyirinda kuko igihugu kirangwamo ibyaha nta mutekano kiba gifite, kandi igihugu kidafite umutekano nta terambere kigeraho.”
Mahoro Eric wari uhagarariye Never Again yashimiye ubuyobozi bwa Polisi n’ubw’akarere impanuro bahaye uru rubyiruko, anavuga ko bazazigeza kubo zigenewe bagamije kwiyubakira igihugu kirangwamo ituze n’umudendezo kandi biyemeza kurinda ibyagezweho.
Kinyarwanda
English










