Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Hakizimana Vedaste w’imyaka 38. Yafatanwe udupfunyika 98 tw’urumogi yacururizaga muri butike yararuvanze n’ibindi bicuruzwa. Yafatiwe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba mu kagari ka Rusumo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Polisi n’izindi nzego bari mu gikorwa cyo kugenzura abacuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge ariko hakaba hari amakuru yatanzwe n’abaturage ko Hakizimana mu bicuruzwa acuruza harimo n’urumogi.
Yagize ati “Ubwo twari mu gikorwa cya USALAMA twageze aho Hakizimana acururiza dusanga muri butike afitemo ikarito irimo amavuta yo mu bwoko bwa Glyceline. Abapolisi bakabona akomeza kwigizayo iyo karito buhoro buhoro, bihurirana n’uko hari amakuru ko acuruza urumogi. Bamusabye gukoramo amacupa ya Glyceline nibwo basanze munsi y’amacupa harimo udupfunyika 98 tw’urumogi.”
CIP Karekezi yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru ariko anakangurira abagicuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa.
Ati “Turakangurira abantu kureka gucuruza ibiyobyabwenge kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa kubera ubufatanye dufitanye n’abaturage. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru kandi tunabasaba gukomeza kuduhera amakuru ku gihe.”
Yibukije abantu ko ibihano ku muntu ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge byakajijwe harimo no gufungwa burundu. Hakimazimana yanze kugaragaza aho akura urwo rumogi, yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











