Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Umugabo afunzwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu

Polisi mu karere ka Ngororero yafashe umugabo witwa Hakizimana Paul w’imyaka 27 y’amavuko, uyu mugabo akaba akurikirinyweho gufata ku ngufu umukobwa witwa Mukamana Diane w’imyaka 18 y’amavuko.

Uregwa iki cyaha, yafashwe kuri uyu wa gatanu  tariki 31 Nyakanga ku gicamunsi , afatirwa mu murenge wa Bwira akagali ka Gashubi, aho yari amaze gusambanya ku gahato uyu mukobwa. Kuri ubu afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya  Bwira mu gihe uwo yasambanyije ku gahato yajyanywe ku bitaro bya Muhororo,iperereza rirakomeje.

Hakizimana watawe muri yombi asanzwe ari umumotari, akaba yatezwe n’umudamu witwa Uwitije Solange ushinzwe mitiweli ku kigo nderabuzima cya Bwira  ariwe nyirabuja w’umukobwa wafashwe ku ngufu. Uyu mugore ngo yabonye hari ivumbi ryinshi abwira uyu mumotari ngo ajye iwe  kumuzanira ikoti ryo kwikingira ivumbi, dore ko hatari kure yaho. Uyu mumotari rero ngo yageze mu rugo rw’uyu mugore ahasanga umukozi ari nabwo yakoraga ayo marorerwa.

Amaze gukora ibyo yakije moto ajya kureba umukiriya we ariko ntiyamenya ko wa mukobwa yahise ahamagara nyirabuja akamumenyesha ibyamubayeho, bahuriye mu nzira ahagarara nk’ugiye kumutwara asanga yamaze kumuhururiza ahita atabwa muri yombi gutyo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police Theobald Kanamugire, yanenze uwakoze aya mahano, avuga ko iki ari igikorwa cya kinyamanswa kandi ko abakora bene ibi byaha batagomba kwihanganirwa nagato.

IP Kanamugire yagize ati: “gufata ku ngufu ni icyaha kandi gihanywa n’amategeko y’u Rwanda. Iki n’icyaha kibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ningombwa ko abanyarwanda aho batuye hose bahagurukira rimwe  kukirwanya dore ko kivutsa ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.”

Yashimye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo, anasaba ko bene iyi mikoranire myiza n’inzego z’umutekano yakomeza kugira ngo bene ibi byaha kimwe n’ibindi bikumirwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu kurwanya no gukumira bene ibi byaha, bazirikana guhanahana amakuru ku gihe n’inzego n’ubuyobozi bw’ibanze n’izu umutekano bityo kugira ngo abakekwaho ibi byaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku  gihano cy‟ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y‟amavuko ikaba ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura  imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w‟umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.