Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngororero, Assistant Inspector of Police (AIP) Alexandre Minani, yafatanyije n’abayobozi batandukanye kunga imiryango y’abashakanye 35 yo mu murenge wa Nyange yari ibanye nabi kubera ibibazo byayirangwagamo birimo intonganya n’imirwano by’urudaca no kutajya inama.
Abafatanyije na AIP Minani kunga iyo miryango n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore muri aka karere, Nyirahabimana Julienne, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Niyonsaba Ernest.
Igikorwa cyo kunga iyo miryango cyabereye mu kagari ka Nsibo ku itariki 14 Nyakanga 2015, akaba ariho yari yateraniye.
Ukutumvikana kw’abagize iyo miryango kwaterwaga ahanini n’ubusinzi, bukaba nabwo bwarateraga ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorwaga n’abagabo kuko aribo babaga akenshi basinze, gusesagura umutungo, gucana inyuma, n’ubuharike.
Abagize iri tsinda bahaye ijambo buri wese mu bagize iyi miryango avuga ibimutera kutumvikana n’uwo bashakanye ari nabyo byahereweho n’iri tsinda babunga.
Bamaze kubumva no kubatega amatwi, abagize iri tsinda basobanuriye abagize iyo miryango ingaruka zo kutumvikana no kudashyira hamwe.
AIP Minani yabagiriye inama yo kureka ubusinzi kuko buri mu bitera amakimbirane no kutumvikana mu miryango.
Yababwiye ko kutumvikana mu miryango yabo kutagira ingaruka mbi ku miryango yabo gusa ahubwo ko kunabangamira ituze n’umutekano by’abaturanyi babo, aha akaba yaragize ati:"Ntushobora gutora agatotsi mu gihe hari intonganya n’imirwano mu rugo rw’umuturanyi ".
Nyirahabimana yababwiye ko ababanye muri ubwo buryo batanga urugero rubi ku bana babo kandi ko bitera ubukene mu miryango yabo.
Niyonsaba yasabye abagize iyo miryango kuba umusemburo w’amahoro n’iterambere birambye aho batuye.
Habineza Michel, w’imyaka 54, n’umugore we witwa Yankurije Pélagie, ufite imyaka 40, bari mu miryango yunzwe, bakaba barishimiye inama bagiriwe n’iri tsinda kandi biyemeza kuzazishyira mu bikorwa.
Habineza yagize ati:"Napfaga kubona amafaranga,ubundi nkaruhukira mu kabari nkayatsindamo, maze nagera mu rugo ngakubita umugore wanjye n’abana bacu batatu. Byageze aho umugore wanjye yahukana kubera iyo myifatire mibi yanjye, nahuriye nawe muri iyi gahunda".
Yakomeje agira ati:"Ikinshimishije n’uko yemeye kugaruka mu rugo kandi nanjye niyemeje guhinduka no kwita ku nshingano zanjye, kandi nzajya mugisha inama igihe cyose nshaka kugira icyo nkora. Imyitwarire yanjye ya kera yateje ubukene bukomeye mu muryango wacu, ubu dutangiye ubuzima bushya, ubuzima buzira intonganya no kudashyira hamwe".
Umugore we nawe yunzemo agira ati":Nari narahukanye kubera imyitwarire itari myiza yarangaga umugabo wanjye ariko nyuma y’uko asobanukiwe amakosa ye kandi akemera guhinduka, niyemeje gusubira mu bana bacu dore ko nari narabataye kubera guhozwa ku nke".
Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’inzego yafatanyije nazo kubunga kandi agira inama indi miryango kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitezamo ubwumvikane buke.
Kinyarwanda
English











