Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero iri mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ububi bw’ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo.
Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’izindi nzego Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa ngororero yabasabye kujya bamenyesha Polisi y’u Rwanda ababicuruza, n’ababinywa kuko bafite uburenganzira bwo kubirwanya.
Yagize ati:” bamwe muri mwe muzi ingaruka z’ibiyobyabwenge; hari abakorewe urugomo n’ababinyoye, muzi ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, abana bata amashuri kubera ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo aho usanga abagabo bahoza abagore ku nkeke n’ibindi. Ibi byose rero bitera umutekano mucye. Murasabwa kujya muduha amakuru bityo twese tugafatanya kubirwanya.
Ubu bukangurambaga kandi bunagamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza aho bahurira hamwe bagakora imyitozo bakidagadura ; abanyeshuri n’abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bakaba babwitabira.
AIP Muhorakeye yakanguriye by’umwihariko abanyeshuri kwiga neza bagakurikirana neza amasomo kuko aribyo bizabateza imbere. Muri ubu bukangurambaga kandi hanatangirwamo n’ibiganiro bigamije kubasobanurira ububi bw’icuruzwa ry’abantu n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumirra.
Kinyarwanda
English











