Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije kugaragariza abaturage uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano w’Igihugu , wo shingiro ry’iterambere.
Ni muri urwo rwego Tariki ya04 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero yasuye abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu kagari ka Gitega yifatanye n’abaturage mu nama y’umugoroba w’ababyeyi.
Muri iyi nama, umuyobozi w’akarere, Ndayambaje Godfroid yasezeranyije imiryango yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.Asaba abaturage kujya basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane n’ihohotera rikunda kugaragara mu miryango.
Yagize ati”Imiryango myinshi usanga irimo amakimbirane, bikazagera aho bibyara ihohotera rivamo ubwicanyi no gukomeretsanya.Ariko iyo imiryango ibana yarasezeranye ibintu boyse babyumvikanaho,n’iyo habaye ibibazo biroroha kubikemura.”
Yakomeje abasaba kujya bubahiriza gahunda nziza leta iba yabashyiriyeho zibafasha kwiteza imbere , nko gutanga umusanzu mu kwivuza, kuboneza imirire ndetse no kubyara abo bashoboye kurera.
Polisi yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (DCLO)mu karere , Assistant Inspector of Police(AIP) Etienne Karengera.
Mu kiganiro yatanze yasobanuriye abaturage inshingano n’imikorere by’umugoroba w’ababyeyi, abagaragariza uruhare rwawo mu kubumbatira umutekano ’Igihugu gifite uyu munsi.
AIP Karengera yagize ati”: Ubundi umugoroba w’ababyeyi ni umwanya mwiza aho abaturage bahura bakaganira ku bintu bitandukanye.Ibyahungabanya umutekano bakabirebera hamwe bakabifatira ingamba ndetse bakungurana ibitekezo kubyateza imbere umudugudu wabo.”
Yakomeje asaba abaturage ko mu nama z’umugoroba bajya bibanda ku bibazo biba byugarije igihugu bihungabanya umutekano nk’ibiyobyabwenge, inda ziterwa abana b’abakobwa n’ibindi.
Yagize ati”:Muri iyi minsi hari ikibazo k’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’inda ziterwa abana b’abakobwa, muri izi nama z’umugoroba w’ababyeyi mujye mutumiramo n’urubyiruko muruganirize kuri ibyo bibazo mubagaragarize umurongo mwiza bagomba kugenderamo”.
Yabagaragarije ko umugoroba w’ababyeyi uhuza abantu baziranye urugo ku rundi, byabafasha kumenya uwashaka kubahungabanyiriza umutekano.
AIP Karengera yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku zindi nzego mugihe hari ibibazo byabaniye kwikemurira cyangwa hari umuntu babonye ko ashaka guhungabanya umutekano.
Muri uyu mugoroba w’ababyeyi, hakemuriwe ikibazo k’imwe mu miryango yasenyewe n’ibiza by’imvura iheruka kugwa, umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi ku nzego z’ibanze gukora urutonde rw’abatarabona amacumbi kugira ngo bayahabwe vuba.
Abaturage bishimiye ibiganiro bahawe n’abayobozi basezeranya ubufatanye mu kurwanya no gukumira ikintu cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.
English









