Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Polisi yakanguriye abanyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu

Abanyeshuri barenga 700 biga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya College ADEC Ruhanga giherereye mu murenge wa Gatumba akarere ka Ngororero , kuwa kabiri tariki ya 27 Nzeri basuwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere maze bahabwa ubutumwa   bwo kubashishikariza kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ icuruzwa ry’abantu.

Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage muri ako karere, yasabye aba banyeshuri kutishora mu biyobyabwenge, ahubwo bagafata iya mbere mu kubirwanya no ku bikumira binyuze mu guhanahana amakuru n’ inzego z’ umutekano ku wo ariwe wese waba acyekwaho kubicuruza cyangwa kubinywa.

Yasobanuriye abo banyeshuri ingaruka zabyo avuga ati:” N’ubwo ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka, haracyagaragara  bamwe mu rubyiruko ndetse rw’abanyeshuri bakibyishoramo, aho usanga babicuruza  ndetse bakanywa urumogi n’ibindi binyobwa bitemewe, ugasanga bishobora kubaganisha  mu myitwarire mibi  nko kuba batwara inda zitateganijwe, ubujura, urugomo,  kandi bikaba byanatuma  bacikiza amashuri.”

Yakomeje ababwira ko badakwiye kwangiza ejo hazaza habo n’ah’igihugu cyabo muri rusange, bakaba bagomba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko abenshi mu rubyiruko babyishoramo usanga aribo  batagera ku ntego baba bihaye.

AIP Muhorakeye yanabaganirije ku icuruzwa ry’abantu, abasobanurira uko rikorwa n’uruhare rwabo mu kurikumira no kurirwanya.

Aha yababwiye ati:”Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu byaha bikomeye  bihungabanya uburenganzira bwa muntu,aho abantu bafatwa nk’ibicuruzwa, ikaba ariyo mpamvu dukwiye guhagurkira icya rimwe tukarirwanya”.

Yagize kandi ati:" Abakora iri curuzwa ry’abantu bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira amashuri meza ndetse n’akazi mu bihugu by’amahanga, babagezayo bakabambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi cyangwa bakabakuramo bimwe mu bice by’umubiri bikaba byanabaviramo urupfu.”

Nyuma y’iki kiganiro, umuyobozi w’ ikigo Tegereza Justin yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema gutanga ibiganiro bigenewe abanyeshuri bigamije kubarinda ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Tegereza yavuze kandi ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu bidakwiye guharirwa Polisi yonyine, ko ahubwo ari inshingano za buri munyarwanda.