Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Werurwe, Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z'umuriro ryahuguye abakozi bo mu bitaro bya Kabaya biherereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya.
Aya mahugurwa y?umunsi umwe yahawe abakozi 112 bakora muri ibyo bitaro barimo abaganga, abayobozi b?amashami, Abaforomo, abashinzwe amasuku mu bitaro ndetse n?abashinzwe umutekano muri ibi bitaro bya Kabaya.
Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y'inkongi n'ibigize inkongi. Beretswe uko bahungisha abarwayi bari mu bitaro haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho harimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.
Yagize ati ?abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara mugihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n?uburyo batabara abantu mu ivuriro haramutse habaye inkongi."
ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu bitaro bya Kabaya kimwe n? ahandi hatangiwe amahugurwa, bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi. Twanaberetse uko bakoresha ikiringiti gitose bazimya inkongi iturutse kuri gaze.
Nyuma y?amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri ibi bitaro nyuma abayobozi b?ibitaro bagirwa inama y?ibyo bakwiye gukosora.
Habinshuti Emmanuel ushinzwe ubuyobozi n?imari wavuze mu izina ry?abahuguwe yashimiye Polisi y?u Rwanda kuba yarabateguriye aya mahugurwa kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi
Yagize ati ? Twari dufite inyota yo kumenya uko barwanya inkongi hakoreshejwe bimwe mu bikoresho twari dusanzwe dufite tutazi kubikoresha, ubu turishimye ko tubimenye tukaba tugiye gusangiza ubu bumenyi no mubaturanyi cyane cyane uko barwanya inkongi ziturutse kuri gaze?.
Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa bagahamagara kuri 0788311224 mu gihe habaye inkongi y'umuriro hanyuma Polisi ikabatabara. Mu Ntara y'Iburengerazuba umuturage aramutse ahuye n'ikibazo cy'inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi yahamagara kuri telefoni 0788311023.


Kinyarwanda
English











