Ku itariki ya 4 Gashyantare 2017, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero yakoranye siporo rusange n’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bya ASPAD na APEJERWA NYANGE n’urundi rubyiruko bose hamwe barenga 800, nyuma ya Siporo baganirizwa ku bubi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal yashimiye iki gikorwa cyateguwe na Polisi, avuga ko siporo igirira akamaro umubiri, bityo ko urubyiruko rukwiye kujya ruyitabira.
Yaravuze ati,"Turashimira iki gikorwa cyateguwe na Polisi yacu, biragaragara ko ihora itekereza icyatuma buri munyarwanda cyane cyane urubyiruko agira ubuzima bwiza. Iyi siporo mumenye ko ari ingirakamaro ku mubiri wacu, urubyiruko dukwiye kuyigira iyacu, ndetse n’abantu bakuru babishoboye bakajya bayitabira."
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Ngororero , Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye yaganirije urwo rubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda kwiyandarika kuko bishobora kubaviramo inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ngaruka.
Yababwiye ati, "Ntimukwiye kwangiza ejo hazaza hanyu ndetse n’ah’igihugu. Murasabwa kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko abenshi mu rubyiruko babyishoramo usanga ari bo batagera ku nshingano n’intego baba bihaye."
AIP Muhorakeye yanaganirije urwo rubyiruko ku bubi n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu; akaba kuri iyi ngingo yarababwiye ati,"Nubwo icuruzwa ry’abantu ritarasakara mu Rwanda ariko mumenye ko ririho."
Yakomeje agira ati, "Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu byaha bikomeye bihungabanya uburenganzira bwa muntu, aho abantu bafatwa nk’ibicuruzwa, akaba ari yo mpamvu dukwiye guhagurukira rimwe tukarirwarwanya."
Nyuma y’ibyo biganiro, urwo rubyiruko rwifuje ko iyi siporo rusange yajya iba buri wa gatandandatu w’icyumweru.
Kinyarwanda
English











