Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa ku wa 15 Ukuboza yagiranye inama n’abanyeshuri bo mu murenge wa Nyange bari mu biruhuko; abaganiriza ku icuruzwa ry’abantu; kandi abasaba kwirinda kugwa mutego w’abakora iki cyaha.
Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abagera kuri 200; kikaba cyarabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Nyange riri mu kagari ka Nsibo.
SSP Gasangwa yabwiye urwo rubyiruko ko icuruzwa ry’abantu ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe.
SSP Gasangwa yavuze ko ucuruzwa akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja n’ibindi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yababwiye ko abakora ubu bucuruzi bahuma amaso abo babushoramo babizeza ko bazagirira imibereho myiza aho bashaka kubajyana, ariko ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose; hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, cyangwa bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi.
Yagize kandi ati," Abakora iki cyaha bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira undi umenya ibikorwa byabo usibye uwo bashaka kujya gucuruza. Umuntu nk’uwo ushaka kubajyana aho mutazi abatesheje ishuri nta cyiza aba abifuriza. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane; ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu cyangwa ababarera, cyangwa inzego z’umutekano kugira ngo niba ari ushaka kujya kubacuruza afatwe."
Umwe muri abo banyeshuri witwa Uwimpuhwe Chantal yagize ati,"Ikiganiro twagiranye na Polisi ni ingirakamaro kubera ko cyatumye menya amayeri y’abo bagizi ba nabi n’uburyo nakwirinda kugwa mu mutego wabo."
Uwimpuhwe yasoje asaba bagenzi be gukurikiza inama zose bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.
Na none kuri uyu munsi, ubukangurambaga nk’ubu bwabaye mu turere twa Bugesera na Huye; aho urubyiruko rugera kuri 250 rwiganjemo abanyeshuri rwaganirijwe ku icuruzwa ry’abantu n’ububi bwabyo; runasabwa kutishora mu biyobyabwenge no kwirinda kugwa mu mutego w’abacuruza abantu; ahubwo bakagira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyo byaha ndetse n’ibindi muri rusange.Musanze: urubyiruko 52 rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English










