Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Polisi yafatiye mu ngo z’abaturage ibiro birenga 600 by’amabuye y’agaciro atandukanye

Nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari bagenzi babo bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku buryo byabaviramo gutakaza ubuzima, ku itariki ya 7 Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero yafatiye mu ngo z’abaturage ibiro birenga 600 by’amabuye y’agaciro atandukanye, aya mabuye akaba yarafatiwe mu kagari ka Rusumo umurenge wa Gatumba.

Abafashwe ni Ngabonzima Jean Chrisostome w’imyaka 36, wafatanywe ibiro 25 bya Gasegereti, Itangishaka Joseline w’imyaka 31 wafatanywe ikiro 1,5 cya coltan, Habimana Jean Baptiste w’imyaka 35 wafatanywe ibiro 349 by’ubutare, Nzungize Epimaque w’imyaka 32 wafatanywe ibiro 20 bya Coltan, Ndamiyingabo Gaspard w’imyaka 35 wafatanywe ibiro 64 bya Tromaline, naho ibindi biro 234 bya Gasegereti nyirabyo akaba yarahise atoroka ubu akaba ari gushakishwa, byose hamwe bikaba ari ibiro 693,5. Aba bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yibukije abaturage ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe.

Aha akaba yavuze ati:"Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura, agomba kubanza gusaba uburenganzira inzego zibishinzwe, noneho agatangira gukora ako kazi ku mugaragaro."

Yabwiye abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora icyo cyaha guca ukubiri nacyo, kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye guta muri yombi ababikora no kubashyikiriza ubutabera.

SSP Gasangwa yavuze kandi ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije bigatera isuri n’ubutayu, bityo bikaba bisaba ko habaho imbaraga za buri wese kugira ngo habeho gukumira ibi bikorwa.

Yanavuze ko ibikorwa nk’ibi bitera impfu za hato na hato, kuko ubikora  nta bikoresho byabugenewe bimurinda impanuka aba yitwaje, dore ko no muri iryo joro uwitwa Mbabonimpa Gahinja w’imyaka 22 wo mu kagari ka Rutagara Umurenge wa Muhanda  yitabye Imana ubwo yari yitwikiriye ijoro akajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.