Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NGORORERO: Polisi yafashe abantu babiri bacukura amabuye y?agaciro binyuranije n?amategeko

Polisi y? u Rwanda mu Karere ka Ngororero ifatanyije n?inzego z?ibanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nzeri, yafashe abantu babiri bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y?agaciro binyuranije n?amategeko

Abafashwe ni Rwihandagaza Jean Damascene, na Munyentwari Jean Pierre, bafatanywe n?ibikoresho gakondo bifashishiga mu gucukura amabuye y?agaciro, mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagali ka Rugeshi, Umurenge wa Kavumu.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage batuye ahakorerwaga ubwo bucukuzi bw?amabuye y?agaciro butemewe.

Yagize ati: ?Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry?abantu rikora ibikorwa bitemewe byo gucukura amabuye y?agaciro mu ishyamba rya Leta rya Gishwati, ku wa Gatatu ahagana saa kumi z?umugoroba nibwo umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari abantu babiri bari gucukura amabuye muri iryo shyamba ku ruhande ruherereye mu Mudugudu wa Mwiyanike.?

Polisi ifatanyije n?inzego z?ibanze yahise itegura ibikorwa byo kubafata, nibwo aba babiri bafashwe, bafite bimwe mu bikorsho gakondo bifashishaga bacukura amabuye y?agaciro.?

CIP Rukundo yongeyeho ko byagaragaye ko bari bamaze gucukura ibyobo byinshi muri iryo shyamba banangiza ibidukikije.

Yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma aba uko ari babiri bafatwa, anihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwangiza ishyamba rya Leta bacukuramo amabuye kubireka kuko ari icyaha gihanwa n?amategeko, ikindi yabibukije ko gucukura amabuye bisaba ibyangombwa bitangwa n?inzego zibishinzwe, kandi ko bisaba n?ibikoresho byabugenewe bityo rero bashoboraga no kuba bahagirira impanuka yanabavutsa ubuzima.

Abafashwe bombi basyikirijwe urwego rw?ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kavumu ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 72 mu Itegeko N? 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw?ibinyabuzima, iteganya ko bitabangamiye ibiteganywa n?andi mategeko, umuntu ku giti cye ukora imirimo y?ubushakashatsi bw?amabuye y?agaciro cyangwa ucukura amabuye y?agaciro na kariyeri ahantu hakomye aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi z?amafaranga y?u Rwanda (7.000.000 FRW).