Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba yafashe uwitwa Sibomana Aimable w’imyaka 56, yafatiwe mu mirima y’abaturage arimo gucukura amabuye y’agaciro. Yafatiwe mu Kagari ka Karambo mu Mudugudu wa Rwamiko, Polisi yasanze ari kumwe na Bazimezente Leonard ariko uyu yahise yiruka aracika ubu aracyarimo gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko abo bagabo barimo kubangiriza imirima.
Yagize ati “Abaturage batubwiye ko bariya bagabo babiri barimo kubangiriza imirima bashakamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko Sibomana na mugenzi we Bazimezente bamaze gucukura imirima y’abaturage bagiye kuyungurura ayo bari bamaze gucukura.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko usibye kuba bariya bantu barihaye uburenganzira bwo gushakashaka no gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa , barimo no kwangiza ibidukikije.
Ati “Bariya bantu bihaye gushakashaka no gucukura amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa, byongeye kandi bafashwe barimo kwangiza umugezi kuko bafashwe barimo kuwuyungururiramo amabuye bawujujemo itaka. Cyakora bikanze abapolisi ya mabuye bahise bayaroha mu mugezi aragenda, imirima y’abaturage nayo barimo kuyiteza isurai kuko imvura n’igwa izatembera mu mugezi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko amabuye y’agaciro acukurwa akanacuruzwa n’umuntu ubifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe abandi bose baba barimo gukora ibitemewe n’amategeko kandi bazajya bafatwa babihanirwe. Yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa bataratangira kwangiza ahantu hanini.
Sibomana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe kandi hakirimo gushakishwa Bazimezente Leonard wari kumwe na Sibomana.
Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Kinyarwanda
English










