Ku itariki ya 31 Nyakanga 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero yagiranye ibiganiro na komite ishinzwe kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Ibi biganiro byabereye mu murenge wa Ngororero ho mu karere ka Ngororero; byibaze ku gushishikariza no ku gukangurira iyi komite kongera imbaranga mu gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Ni ibiganiro byatanzwe na Muganza Jean Marie Vianney, intumwa y'akarere ndetse n’ushinzwe ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha Assistant Inspector of Police (AIP) Etienne Karengera.
Muganza yabwiye abitabiriye ibiganiro ko umwana afite uburenganzira ahabwa n’amategeko kuva agisamwa kugera avutse ndetse akagira n’ubundi ahabwa uko agenda akura. Yagize ati:” Abanyarwanda bakwiye kumva no kumenya ubusobanuro bw’ijambo “umwana”, kuko kutamenya ubusobanuro bwaryo, bituma abantu benshi bashora abana mu mirimo ivunanye. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 217 itanga ubusobanuro bw’ijambo”umwana”. Umwana ni umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.
Yakomeje avuga ko umwana agomba kurerwa neza mu muryango, akagaburirwa, akigishwa, akarindwa ivangura. Yavuze kandi ko umwana agomba kurindwa ishimutwa, kurindwa gucuruzwa, kurindwa imirimo ivunanye, ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranije n’uburenganzira bwe.
Yanavuze ko yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwidagadura, uburenganzira ku mutungo n’ibindi.
Muganza Jean Marie Vianney yabasabye ko komite iyi komite y’akarere yajya isobanurira abaturage bose ubwo burenganzira bw’umwana kuko iyo butubahirijwe amategeko ashyirwa mu bikorwa.
AIP Etienne Karengera, Ushinzwe ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha, yabwiye abari muri iyo nama ko imirimo itemewe ikoreshwa abana harimo kubakoresha mu bucukuzi bwo mu birombe by’amabuye y’agaciro, gusoroma icyayi, gucukura umucanga n’amabuye yo kubaka, gucukura ibumba, n’ingwa, no kwikorera imitwaro mu isoko n’ibindi.
Yababwiye ko ufite amakuru ajyanye n’ihohotera rikorerwa umwana mu buryo bwavuzwe hejuru cyangwa irindi iryo ariryo ryose yajya ayatanga kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda imwegereye cyangwa ku zindi nzego kugira ngo habeho gukumira iryop hohotera.
Ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda igira iti” Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).
English









