Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Polisi n’abaturage bahuriye mu muganda wo kubakira abaturage batishoboye

Ku itariki ya 18 Gicurasi, Polisi mu karere ka Ngororero ifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyange bahuriye mu gikorwa cy’umuganda, aho basizaga ibibanza by’inzu ebyiri z’abarokotse Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994 batishoboye.

Nyuma y’icyo gikorwa hanabaye ibiganiro; aho ababitanze bakanguriye abaturage gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye birimo kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Assistant Inspector of Police (AIP) Faustin Nziyunga uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Nyange, yagaragarije abaturage barenga 250 bari bitabiriye uyu muganda ububi bw’ibiyobyabwenge, harimo kwangirika k’ubuzima bw’ubikoresha ndetse no  gufungwa. Ibi byose bikaba intandaro yo kudindira mu iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Yabasabye guhaguruka bagafasha abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano mu kubikumira no kubirwanya.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge nta kiza cyabyo, uruhare rwa buri muntu ni ingenzi mu kubirwanya, icyo musabwa cyane ni ugutanga amakuru kandi mukayatangira igihe."

AIP Nziyunga yakomeje asaba aba baturage kwirinda amakimbirane yo miryango kuko akenshi ari ho haturuka imfu za hato na hato.

Yasabye abaturage n’abayobozi kujya bamenya bakanakurikirana imiryango ivugwamo amakimbirane mu mudugudu, bakabegera bakumva ibibazo bafitanye; bakabagira inama amazi atararenga inkombe.

Abaturage bishimiye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragariza abaturage mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere, bizeza Polisi ubufatanye mu bikorwa bitandukanye cyane cyane kurwanya ibyaha.