Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Polisi n’izindi nzego bahagurukiye abangiza ishyamba rya Gishwati

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, Polisi y’u Rwanda  n’izindi nzego z’umutekano bazindukiye mu gikorwa cyo kurwanya abantu bangiza ibidukikije mu ishyamba rya Gishwati. Muri iki gikorwa hafashwe 25 bacukuraga amabuye y’agaciro muri iri shyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse hafatwa  inka 13 zarimo kwangiza ibiti bitoya biri muri iri shyamba.

Iki gikorwa cyabereye mu murenge wegereye iri shyamba  ariwo Muhanda mu tugari twa Rutagara  na Bugarura. Ni igikorwa cyari kirimo umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godfroid n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superitendent of Police (SP) Alphonse Mayinga.

Umuyobozi w’akarere yibukije abaturage ko nta muntu  wemerewe kuragira muri iri shyamba ndetse nta n’uwemerewe gucukuramo amabuye y’agaciro atabifitiye uburenganzira cyangwa ngo atememo ibiti. 

Yagize ati   “Tumaze iminsi tubonye amakuru ko hari abantu binjira muri iri shyamba bagacukura amabuye y’agaciro rwihishwa ndetse n’abavana inka zabo mu nzuri bakaza kuziragiramo. Ntabwo byemewe ababikora bamenye ko bagiye gutagira gufatwa bakabihanirwa.”

Meya Ndayambaje yakomeje yibutsa abaturage ko ririya shyamba ribafatiye runini abasaba kurifata neza bakaririnda abaryangiza.

Ati   “Amashyamba akurura imvura, atanga umwuka mwiza duhumeka ndetse akarinda isuri ubutaka ntibugende. Mwese ntimuyobewe ko  amategeko ahana umuntu  wangiza ibidukikije. Turababa kugira uruhare mu kurinda iri shyamba mutangira amakuru ku gihe.” 

SP Mayinga yavuze ko muri iri shyamba hamaze kangizwa  ibiti ku buso bunini harimo  ibitemwa bacukura amabuye y’agaciro (Koluta, Gasegereti na Walfram), ababaza imbaho n’abatwika amakara  ndetse hari n’abaragiramo inka zikavuna ibiti  bitoya.

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego hatangiye ibikorwa byo gufata abangiza ishyamba rya Gishwati ndetse n’ibindi bidukikije.

Ati   “Nka Polisi turimo gukorana n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage begereye ririya shyamba tukabasaba kujya baduha amakuru y’abantu bajya kuryangiza. Ubu twafashe bariya 25 n’inka 13 kandi na nyirazo yamenyekanye, barabihanirwa hakurikije amategeko.”

SP Mayinga yakomeje avuga ko iki gikorwa atari icya nyuma ko ahubwo kizahoraho, mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

Abafashwe uko ari 25 bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya kugira ngo hakorwe iperereza, naho nyiri inka 13 acibwa amande.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).