Ubu butumwa Polisi y’u Rwanda yabwibukije abaturage,nyuma y’inkuru ibabaje aho ku itariki ya 30 Kanama, umugabo w’imyaka 26 yitabye imana nyuma yo kugwirwa n’itaka ubwo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Kibanda, mu murenge wa Ndaro homu karere ka Ngororero.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Nsengimana Jean de Dieu yagiye mu misozi ya Kibanda gucukura yo amabuye yo mu bwoko bwa Koluta mu buryo butemewe, umusozi umugwaho kubera ubutaka bworoshye.
CIP Gasasira yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati” Uretse no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko no gushyira ubuzima by'ubikora mu kaga, abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa no kubirwanya, kuko ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugaragara kenshi baba badafite ubumenyi buhagije ndetse no kutagira ibikoresho, ibi ni bimwe mu bituma impanuka ibageraho ugasanga ihitanye ubuzima bwabo”.
CIP Gasasira yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro bigira amategeko abigenga kabone n’ubwo wayabona mu murima wawe.
Ati”Nubwo wayatahura mu murima wawe ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura, bisaba icyangombwa uhabwa n’ubuyobozi bubishinzwe, kugirango burebe ko wujuje ibisabwa,byaba ibikoresho cyangwa ko nta bindi bikorwa remezo byakwangirika mu gihe cyo gucukura ayo mabuye y’agaciro”.
CIP Gasasira akomeza avuga ko uretse n’aba bakora ubucukuzi nk’ubu bunyuranyije n’amategeko hari n’abandi bantu bafite ibikorwa byabo bakorera munsi y’imisozi yabasabye ko mu gihenk’iki k’imvura bakwiye kwirinda ndetse no kwitwararika.
Yagize ati”Uyu mugabo yagiye ahantu imvura yaciye umuvu yibagirwa ko ubutaka bwaho bwasomye, agezemo imbere buramugwira. Polisi y’u Rwanda iributsa aba bose bafite ibikorwa bikorerwa mu misozi kwitwararika kuko imvura iba yaracengeye mu butaka bukoroha. Iributsa abantu kugira ibikoresho byabugenewe byabatabara vuba mu gihe haba hari ugize ikibazo”
CIP Gasasira yibukije abantu bakishora mu bucukuzi butemewe ko bajya batekereza ku ngaruka zabageraho zo kubura ubuzima bwabo kuruta uko batekereza amafaranga.
Yakanguriye abacukura amabuye y’agaciro byemwe n’amategeko kurushaho kwibumbira mu makoperative, yibutsa n’abafite ibirombe bicukurwamo ayo mabuye guha ubwishingizi abakozi babo kugira ngo mu gihe habayeho ibyago babe babona ibyo amategeko abateganyiriza.
English









