Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Batatu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko

Kuri  uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena i saa munani z’amanywa nibwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe Ntibazirikana Fabien w’imaya 29, Habyarimana Felecien w’imyaka 22 na Dusabikize Claude 26 barimo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biri mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kavumu mu kagari ka Tetero mu mudugudu wa Mizingo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi k’umutekano baza kubageraho aho bacukuraga amabuye yo mu bwoko bwa Koluta, gusa babatesheje batarayageraho.

Yagize ati   “Abapolisi babasanze barimo gucukura mu birombe ubuyobozi bw’akarere bwahagaritse kubera kutuzuza ibyangombwa.  Bariya bantu bashobora kuhaburira ubuzima kuko nta bwirinzi ubwo aribwo bwose bari bafite ndetse nta n’ubwishingizi  bw’ubuzima bagira.”

CIP Karekezi avuga ko usibye no kuba bacukuraga amabuye  y’agaciro binyuranyije n’amategeko, bariya bantu barimo no kwangiza ibidukikije by’aho bacukurira.

Ati “Bariya bantu bacukuraga  mu ishyamba rya Leta, ibiti byose birimo barabitemye, imisozi bayujujemo ibinogo bashakisha amabuye. Ikindi kandi iyo bayabonye bajya kwangiza imigezi buzuzamo ibitaka bayayungurura.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko ubucukuzi bw'amabuye y’agaciro na kariyeri bunyuranyijwe n’amategeko buhanirwa ariyo mpamvu abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Kavumu kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.