Ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikunze guteza impanuka zitandukanye ababukora zirimo kubakomeretsa ndetse no guhitana ubuzima bwabo.
Polisi y’u Rwanda ikaba ikangurira abaturarwanda kwirinda ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abaturage bandi mu kaga.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abagabo babiri babufatiwemo mu mudugudu wa Mwiyanike, akagari ka Rugeshi, umurenge wa Kivumu mu karere ka Ngororero kuri uyu wa kane taliki ya 20 UKuboza.
Abafashwe ni Sinamenye Emmanuel w’imyaka 52 y’amavuko na Nzamwitakuze Elias w’imyaka 55 y’amavuko, bafatanywe n’ibikoresho bakoreshaga ,ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje kuri ubu bucukuzi butemewe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yavuze ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaho bafatiwe yari isanzwe yarahagaritswe n’inzego zibishinzwe.
Avuga ku bubi bw’ibi bikorwa bitemewe, IP Gakwaya yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kimwe mu bizamura ku buryo bugaragara umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, bityo ko bukwiye gukorwa n’ababifitiye uburenganzira kandi nabo ntibakore ibyo amategeko atabemerera, kuko nko muri iri shyamba, ubu bucukuzi buhakorerwa bwangiza bikomeye ibidukikije.
Yongeyeho ko n’uwagira ibyangombwa byo gucukura amabuye bitamuha uburenganzira bwo kwangiza ibidukikije kuko aba agomba kubikora hakurikijwe amabwiriza ajyanye no kubibungabunga, nko gusiba ibyobo by’aharangijwe gucukurwa no kuhatera ibiti n’ibindi bifata ubutaka n’ibindi bijyanye no kuhasubiza uko hari hameze.
IP Gakwaya kandi yaboneyeho kwibutsa n’abacukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ko bihanwa n’amategeko aho agira ati," Abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa no kubirwanya kuko, uretse kuba binyuranyije n’amategeko, bishyira mu kaga ubuzima bw’ababikora nk’uko bikunze kugendekera ababikora kuko akenshi baba badafite n’ibikoresho , hagira impanuka na ntoya ibabaho igahitana ubuzima bwabo."
Mu gusoza, yibukije abanyarwanda ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe, aha akaba yaragize ati:"Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura, agomba kubihererwa uburenganzira."
Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











