Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero : Babiri bafatanwe amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu

Abagabo babiri bo mu murenge wa Gatumba mu kagari ka Ruhanga mu karere ka Ngororero bafatanwe ibiro 47 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa cortan baguraga bakanayacuruza  mu buryo bwa magendu.

Kuri uyu wa 27 Ukuboza nibwo Polisi ikorera mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba ku bufatanye n’abaturage hakozwe ibikorwa byo  gufata abakora ubucuruzi butemewe  mu gasanteri ka Gatumba hafatwa abagabo babiri baguraga amabuye n’abacukuzi  nabo bakayagurisha mu muryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba   Chief Inspector of Police (CIP)  Innocent Gasasira  yashimiye abaturage uruhare bakomeje kugira haba mu gukumira ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo ruswa na magendu.

Yagize ati “Bamwe mu baturage batanze amakuru ko hari abantu bagura amabuye y’agaciro nabo bakayacuruza mu buryo bwa magendu, Polisi yahise itegura ibikorwa byo kugenzura ababikora nibwo muri santeri y’ubucuruzi ya Gatumba hafatiwe abagabo babiri bafite ibiro 47 bya cortan”

Yakomeje agira inama abafite ibirombe bicukurwamo amabuye kurushaho kugenzura abakozi babo kuko ahanini usanga aribo bayaguirisha  abaturage bakorera hafi y’aho bakorera ibikorwa byabo by’ubucukuzi.

CIP Gasasira yibukije abaturage  ko gukora ubucukuzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n’abayacuruza mu buryo bwa magendu  ari icyaha gihanwa n’amategeko  bityo bakaba bakwiye kwirinda ingaruka bishobora kubagiraho.

Yagize ati “Gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro muburyo bunyuranyije n’amategeko ni icyaha kuko ari ukwangiza umutungo wa Leta inzego z’itanga ibyangombwa zirahari muzigane mukore ibikorwa byanyu byubahirije amategeko y’igihugu.’’

Gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu ni icyaha gihanwa   n’amategeko aho ubikora  ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.