Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Kamena, Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Ngororero, yafashe abagabo babiri bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Coltan mu kirombe cya Kompanyi yitwa NL Mining batabifitiye uruhushya, bakoresha ibikoresho gakondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Habimana Vedaste w?imyaka 38 na Hitimana Emmanuel w?imyaka 20, bose bafatiwe mu kirombe giherereye mu Mudugudu wa Bereshi, Akagali ka Tetero, Umurenge wa Kavumu bacukura amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Coltan.
SP Karekezi yagize ati: ? Abashinzwe umutekano w?iki kirombe batanze amakuru ko hari itsinda ry?abantu binjira mu kirombe bazanywe no kwiba amabuye y?agaciro. Ku wa Kane nibwo Polisi ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano yakoze ibikorwa byo kubafata babasanga mu kirombe ahagana saa kumi n?ebyiri z?umugoroba barimo gucukura amabuye y?agaciro bakoresha ibikoresho gakondo. Abagabo babiri barafashwe naho abandi bariruka babasha gucika.?
SP Karekezi yibukije abaturage ko Polisi y? u Rwanda yakajije ibikorwa byo gufata abantu bose biba amabuye y?agaciro mu birombe bya Kompanyi zatsindiye amasoko yo gucukura amabuye y?agaciro, yibutsa ko iyo bacukuye amabuye mu buryo bunyuranije n?amategeko bigira ingaruka zo kwangiza bidukikije, anabamenyesha ko bene ibi bikorwa bihanwa n?amategeko.
Yokomeje avuga ko gucukura amabuye y?agaciro bisaba ubumenyi bwabyo, kandi hagakoreshwa ibikoresho byabugenewe, ibi byose iyo utabyujuje ntiwemererwa kujya mu kirombe kuko bishobora guteza impanuka zirimo no kuhaburira ubuzima.
Yasoje asaba abaturage baturiye ahari ibirombe by?amabuye y?agaciro kujya batanga amakuru y?abantu baza kwiba amabuye y?agaciro, asaba ubuyobozi bwa Kompanyi ziyacukura kongera imbaraga mu burinzi bw?ibirombe.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kavumu ngo hakurikizwe amategeko.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Kinyarwanda
English










