Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Abayobozi bigiye hamwe uko bakomeza kubumbatira umutekano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ugushyingo, abayobozi b’inzego z’ibanze b’umurenge wa Kageyo akarere ka Ngororero na  Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere bahuriye hamwe barebera hamwe uko umutekano umeze mu duce bayobora, banigira hamwe ingamba bafata ngo bakomeze kuwubumbatira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Kageyo Mutoni Jean de Dieu, yasabye abayobozi b’imidugudu n’utugari gukorana n’abaturage bakabakangurira kwirinda no gukumira ibyaha, bakanatahura ababikora n’abo bafatanya muri ubwo bugizi bwa nabi.

Akaba yaragize ati:”Umutekano ni ishingiro ry’amajyambere. Birakenewe rero ko abaturage bawugiramo uruhare, barushaho kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano n’iterambere ryabo”.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha (DCLO) mu karere ka Ngororero Inspector of Police (IP) Claude Nshimiyimana, yasabye abo bayobozi gukomeza ubukangurambaga ku gukumira ibyaha mu baturage, cyane cyane bakabakangurira kwirinda icuruzwa ry’abantu ndetse bakabashishikariza kwirinda gukora, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’inzoga z’inkorano zikunda kugaragara mu murenge no mu tugari bayobora, avuga ko uwazinyweye bimutera gukora ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi.

Aba bayobozi basoje inama biyemeje ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu, bakanakaza amarondo.