Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Abatwara ibinyabiziga bakanguriwe kwirinda impanuka bubahiriza amategeko

Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda itangirije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo by’iterambere ry’abaturage n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha ku rwego rw’igihugu ku itariki 16 Gicurasi uyu mwaka; ku wa kane tariki ya 18 Gicurasi z’uku Kwezi ibi bikorwa byakomereje mu karere ka Ngororero; aho abatwara abagenzi mu modoka, kuri moto no ku magare bakanguriwe kwirinda kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka.

Ubwo butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa mu kiganiro yagiranye kuri uwo munsi n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu mirenge ya Ngorororo, Muhororo, Gatumba na Kavumu; abatwara abagenzi ku magare bakorera mu wa Ngororero, n’abatwara abagenzi mu modoka bakorera Ibigo nka La Colombe, Kivu Belts na Ritco.

SSP Gasangwa yabwiye abo bakora iyo mirimo ati,”Hari abamotari bakora batujuje ibyangombwa; aha twavuga nko gutwara abagenzi nta ruhushya rwo gutwara icyo kinyabiziga bafite, gutwara umugenzi atambaye ingofero, no gutwara abagenzi barenze umwe kuri moto; ibyo bita 'gutendeka'. Ababikora baragirwa inama yo kubihagarika; kandi  uzakomeza kubikora azabiryozwa."

Yasabye abatwara abagenzi mu modoka no kuri moto kwitwararika kugira ibyangombwa biranga ibinyabiziga byabo ndetse n’ubwishingizi, kandi bakabigendana igihe cyose batwaye ibinyabiziga.

Yakanguriye abafite ibinyabiziga kujya basuzumisha ubuziranenge bwabyo bakareba ko ari bizima mbere yo kubitwara.

Yagize ati,"Impanuka zo mu muhanda zishobora gukumirwa. Igisabwa ni ugusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka kuko kutabikora ari ugushyira mu kaga ubuzima bw’abazirimo ndetse n’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange. Ikindi abatwara ibinyabiziga basabwa ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda no gutanga amakuru ku gihe y’utayubahiriza.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yakanguriye kandi abanyamaguru kunyura  buri gihe ahabugenewe; baba bagenda mu muhanda, ndetse n’igihe bawambuka, kugira ngo hirindwe impanuka.

Yasoje akangurira abatwara ibinyabiziga kugira amakenga ku bantu n’ibyo batwaye kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko; kandi bakihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ikintu cyose giciye ukubiri na yo.