Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Abatwara abagenzi kuri moto bakanguriwe kubahiriza amategeko n'amabwiriza by'umwuga wabo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Chief Inspector of Police (CIP), Marc Minani, ku itariki 10 Ugushyingo 2015 yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita 'Abamotari' bo muri aka karere bibumbiye mu mashyirahamwe atatu, abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda zihitana ndetse zigakomeretsa abawukoresha ndetse zikangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Amashyirahamwe abo bamotari barenga 400 bibumbiyemo ni COTAMOGA (Cooperative de Taxis Motos Gatumba), COTAMOSO (Cooperative de Taxis Motos Sovu), na  Cooperative Terimbere Motars (COTAMO-Ngororero).

 CIP Minani yatangiye abasobanurira ko impanuka zo mu muhanda ziterwa akenshi n’umuvuduko ukabije, ubusinzi no gukoresha telefoni igihe utwaye ikinyabiziga. Yabasabye kwirinda bene aya makosa bityo kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.

 Yabwiye kandi abo bamotari kubaha amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, guhagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi  cyangwa undi muntu  wese ubifitiye ububasha, no kwambara umwambaro ubaranga mu gihe barimo gukora umwuga wabo.

 Yagize ati:" Impanuka zo mu muhanda zishobora rwose gukumirwa mu gihe abakoresha umuhanda bose bubahirije amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda."

 CIP Minani yababwiye kandi kwirinda gutwara moto badafite uruhushya, kandi bakirinda gutwara umuntu bakeka ko agiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ahubwo bagahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bakibimenya.

 Yabashimiye uruhare bagira mu kwicungira umutekano maze abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, buri wese aba ijisho ry’umutekano, kandi bagatangira amakuru ku gihe.

 Yabibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, hamwe n’ubwishingizi kandi ababwira kujya babigendana mu gihe cyose batwaye moto.

 Umwe muri abo bamotari witwa Bagabo Vedaste yagize ati:"Nta mpamvu yo kugira ngo impanuka zikomeze guhitana no gukomeretsa abantu kandi zangize ibikorwa by’iterambere bitandukanye kandi dushoboye kuzirinda no kuzikumira." 

 Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.