Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Abatwara abagenzi ku magare basobanuriwe uko bakwirinda impanuka zo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, ni muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo.  Muri icyi  cyumweru dusoza  ubu bukangurambaga ku gukumira no kurwanya impanuka bwabereye mu karere ka Ngororero aho Polisi yasobanuriye abatwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi uko bakwirinda amwe mu makosa atera impanuka mu muhanda.

Ibiganiro byatanzwe na Superintendent of Police (SP) Alphonse Mayinga, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero ari kumwe na Rutagisha Aimable ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere.

SP Alphonse Mayinga yasabye abanyonzi kurushaho kunoza umwuga wabo basobanukirwa n’amategeko y’umuhanda kuko bizafasha mu kugabanya impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

yagizeati: “ Impanuka zo mu muhanda ziri mubihungabanya  umutekano kuko zikomeje gutwara  ubuzima bwa benshi, mu kwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda mwubaha ibyapa bitandukanye, gukumira impanuka mukabigira  ibyanyu.’’

Yabasabye kwirinda gutwara igare banyoye inzoga kuko akenshi impanuka zituruka ku busizi,anabakangurira kujya barinda kunywa ibiyobyabwenge ndetse banatanga amakuru y’aho babibonye.

SP Mayinga  akomeza asaba abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare kujya basuzuma ko amagare yabo ameze neza kandi yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda.

Yagize ati: ’’Mukwiye kujya mureba ko amagare yanyu yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda birimo feri, amatara  utugarura rumuri n’ibindi byabafasha kugenda neza mu muhanda. Ibi bizabafasha kunoza umwuga wanyu no  gutwara neza abagenzi ndetse munagere iyo mujya amahoro.’’

Rutagisha Aimable ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero

yasabye abanyonzi guharanira ikintu cyose cyatuma umwuga wabo ugira agaciro,abasaba kwibumbira mu makoperative.

Yagize ati; Mukwiye kwirinda gukorera mu kajagari mwibumbira mu makoperative, bizabafasha  kurwanya abakora nabi  bagateza icyasha umwuga wanyu kandi byagaragaye ko iyo uyu mwuga ukozwe neza uteza imbere  abawukora.Bityo mukazava ku gutwara amagare mukagera ku bindi binyabiziga byisumbuyeho.’’

Yakomeje abakangurira  kugira isuku haba ku mubiri ndetse no ku magare yabo bazirikana ko batwara abantu batandukanye.

Abatwara abagezi kumagare bagera kuri 56 bibumbiye muri  koperative Urumuri ikorera  mu isantiri (centre) y’ubucuruzi ya Ngororero, nibo bahawe ibi biganiro.

Mu gusoza bahawe umwanya batanga ibitekerezo, bashimiye ubuyobzi bwa Polisi bubazirikana bukabegera bukabakangurira kubahiriza amategeko yo mu muhanda.Bijeje ubufatanye bwabo na Polisi mu bikorwa bitandukanye cyane mu kurwanya no gukumira ibyaha.