Abaturage bo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Hindiro akagari ka Gatenga,
ku cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2014 barokoye umwana w’uruhinja wari watawe na nyina.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ku mugoroba abaturage bumvise umwana uririra mu gisambu, bagiye kureba basanga ni uruhinja rw’ibyumweru 2 ruri mu myenda rwatawe na nyina.
Abo baturage bahise batabaza Polisi, nayo ihita yihutira kujyana urwo ruhinja ku kigo nderabuzima cya Kabaya.
Nyuma abaturage bafatanyije na Polisi bakomeje gushakisha nyina w’uru ruhinja, nibwo uwitwa Mutesi Florence w’imyaka 22 yagiye gushakisha icumbi, abaturage bamucyekaho ko ariwe waba wataye uyu mwana kuko atari amenyerewe muri ako kagari, bamubajije ahita yemera ko ariwe wamutaye.
Mutesi avuga ko akomoka mu karere ka Ruhango umurenge wa Bweramana, akaba anavuga ko uyu mwana yamubyaranye n’umushoferi ukorera i Kigali, akaba yari yaranze kumuha ubufasha, kandi akaba nta bushobozi yari afite bwo kumurera.
Umuvuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero Chief Inspector of Police (CIP) Prosper Nsimiyimana yagaye iki gikorwa cya kinyamaswa aho yagize ati”Si byiza ko ubyaye umwana ku buryo butateguwe amuta, ahubwo yasaba ubufasha aho guta umwana w’inzirakarengane”.
CIP Nshimiyimana yasabye abakobwa kwirinda gutwara inda zitateguwe, anasaba ababyeyi n’abandi bita ku bana b’abakobwa ndetse n’umuryango nyarwanda, kudatererana abakobwa batwaye inda mu buryo butateguwe, ahubwo bakabitaho, bakabafasha mu gihe batwite, na nyuma yo kubyara, kugira ngo badatekereza gukuramo inda cyangwa guta abana nyuma yo kubabyara.
Uyu mugore ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba mu gihe iperereza rigikomeje

Kinyarwanda
English










