Abatuye mu karere ka Ngororero basobanuriwe ko umutekano ari 'Inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye' maze basabwa kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira.
Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 19 Nyakanga 2015 n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Alphonse Zigira afatanyije n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, Mazimpaka Emmanuel, bakaba barabutangiye mu nama yabahuje n’abatugare bagera ku 2000 bo mu murenge wa Ngororero.
Abo baturage bagiranye inama nabo bari bamaze kureba umukino w’umupira w’amaguru wahuje kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abamotari bagakoreramo bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motors –Ngororero (COTEMO), iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Nyange.
SSP Zigira yavuze ko imikino ari bumwe mu buryo Polisi y’u Rwanda isabanamo n’abaturage maze binyuze muri uwo mushyikirano ikabakangurira kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda harimo kudaheka umugenzi urenze umwe, kudahekana umugenzi n’imitwaro , kwambara buri gihe umwambaro ubaranga mu gihe batwaye moto, no kwirinda umuvuduko ukabije.
Yababwiye kandi kwirinda gutwara moto basinze cyangwa bananiwe, gukoresha terefone batwaye moto nko kwitaba uyibahamagayeho, kuyihamagaza, no kuyandikamo ubutumwa bugufi.
SSP Zigira yabibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi kandi ababwira ko bagomba kubigendana igihe cyose batwaye moto.
Yabasabye kurwanya abakora uyu mwuga badafite ibyangombwa, ibyo abawukora bita 'Inyeshyamba'.
Yabagiriye inama yo kutanywa, kudatunda no kudacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi igihe cyose babonye umuntu uri kubikora.
SSP Zigira yabwiye abitabiriye iyo nama ati:"Umutekano n’inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Buri wese akwiye kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya kuko biri mu biwuhungabanya".
Yabakanguriye kandi kuba ijisho ry’umuturanyi no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata uwagikoze cyangwa utegura kugikora.
Yagize ati:"Abantu bazi ko Polisi ihuzwa n’abamotari no kubahanira kwica amategeko agenga umwuga wabo. Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukumira ibyaha kuruta guhana ababikoze cyangwa abategura kubikora. Imikino rero ni bumwe mu buryo bwo guhura no gusabana n’abaturage barimo n’abamotari kugira ngo tubakangurire kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira".
Mazimpaka yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera uko gusabana n’abaturage binyuze mu mukino w’amaguru kandi asaba abaturage bari bitabiriye iyo nama kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe.
Umuyobozi wa COTEMU,Bagabo Védaste yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera icyo gikorwa cy’ubusabane binyuze mu mukino kandi asaba bagenzi be kujya bubahiriza amategeko agenga umwuga wabo no kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe yatuma harwanywa kandi hakumirwa ibyaha.
Kinyarwanda
English











