Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Abaturage bakanguriwe kurwanya inda ziterwa abana

Abaturage basabwe guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina batanga amakuru ku gihe arebana n’iki kigazo kugira ngo gicike kuko kidindiza imibereho myiza y’abaturage.

Ibi abaturage babisabwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo, nyuma y’umuganda wo gusiza ikibanza cy’umwe mu bana batewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure wabereye mu mudugudu wa Gataka, mu kagari ka Gitega mu murenge wa Matyazo, mu karere ka Ngororero.

Ni ibiganiro byabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Ngororero giherereye mu kagari ka Rusasa, mu murenge wa Ngororero byitabirwa n’abaturage barenga 6000.

Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango ushinzwe kureba ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa ku rwego rw’igihugu(GMO) ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake u Rwanda twifuza twimakaza ihame ry’uburinganire turwanya gusambanya abana”.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera  yasabye buri muturage guhagurukira ikibazo cy’inda ziterwa abana kuko kidindiza imibereho myiza y’umuturage ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Iki ni ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda dukwiye guhagurukira icyarimwe twese tukakirwanya, tukarwanya ihohotera iryo ariryo ryose, tukimakaza umuco w’uburinganire. Turasaba abayobozi kujya bakiganiraho n’abaturage mu nama no mu mugoroba w’ababyeyi, ikindi kandi tukagerageza kuba hafi aba bana babyaye.”

Rwabuhihi Rose uyobora Umuryango ushinzwe kureba ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa ku rwego rw’igihugu (GMO) yavuze ko mu mwaka wa 2017-2018 mu karere ka Ngororero hari abana b’abakobwa batewe inda batarageza ku myaka 18 bagera kuri 356 ku buryo ngo iki kibazo gikwiye kwitabwaho.

Yagize ati “Kubaka u Rwanda twifuza n’uko buri wese yabigiramo uruhare. Umuntu wese agafata umwana wese nk’uwe, uko yumva ko atakwifuza icyagirira nabi umwana we akumva ko akwiye kukirinda n’undi wese. Ikindi tukirinda guhishira inkozi z’ibibi nk’izi zitwangiriza abanyarwanda b’ejo hazaza.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Commissioner of Police (CP) Rogers Rutikanga yabwiye aba baturage ko bakwiye  gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge kuko ariyo nkomoko y’ibibi kandi bagatanga amakuru ku basambanya abana.

Yagize ati “Mwese muzi ingaruka mbi z’ ibiyobyabwenge n’ibyaha bikorwa n’ababikoresha birimo no gusambanya abana. Musabwa gutanga amakuru ku nkozi z’ibibi zisambanya abana ndetse n’undi wese ubashuka kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”

CP Rutikanga yababwiye ko ibi byose bigira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange bigahungabanya n’umutekano waba uw’umuntu ku giti ke, uw’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange, akaba ariyo mpamvu Polisi itazigera yihanganira abakora ibyaha.