Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero: Abaturage bakanguriwe kurengera ibidukikije no kurwanya icuruzwa ry’abantu

Abacukuzi n’abaturage 150 bo mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Rususa kuwa kane tariki ya 4 Ukuboza 2015, basuwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishizwe Ubugenzacyaha (CID).  Abo baturage bari biganjemo abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakanguriwe kurengera ibidukikije cyane cyane birinda kwangiza imigezi yiroha mu mugezi wa Nyabarongo.  Chief Inspector of Police (CIP) Corneille Murigo uyobora ishami rishinzwe kurengera ibidukikije mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) yagize  ati:” uko abaturage bayungurura amabuye y’agaciro babikorera mu  migezi yiroha muri Nyabarogo bitera ingaruka mbi zitandukanye. Amazi yari asanzwe ari meza arandura agahinduka mabi ndetse ugasanga huzuyemo ibitaka byinshi ku buryo ayo mazi akama  akaba make. Ibi rero bigira n’indi ngaruka itari nziza ku buryo n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo byatuma rugira ibibazo kubera uko kugabanyuka kw’amazi”.

Ntabwoba François umwe mu bacukuzi wari witabiriye iyo nama, yavuze ko iki kibazo cyo kwangiza ibidukikije giterwa na bamwe mu bacukuzi baba badafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga, ahubwo bakitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro.Yakomeje avuga ko ubufatanye ari ngombwa hagati ya Polisi,abaturage,ikigo cya REMA,minisiteri y’umutungo kamere mu kurwanya abangiza ibidukikije.  

Umuyobozi w’umurenge wa Ngororero Simpenzwe Pascal yasabye abakora umwuga w’ubucukuzi kubikora ariko batabangamiye ibidukikije. Ushinzwe amashyamba n’ubucukuzi mu karere ka Ngororero Kayitsinga Jean we yavuze ko batazihanganira abacukura mu kajagari kandi ko hari ingamba zizajya zibafatirwa bityo asaba abacukura ku buryo butemewe  n’amategeko kubireka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Superintendent of Police (SP) Marc Gasangwa yabwiye abo baturage ko umutekano w’abantu n’ibyabo utagerwaho mu gihe ibidukikije byangijwe. Yakomeje avuga ko ubucukuzi bukozwe nabi ku buryo butemewe n’amategeko buhombya igihugu ndetse bukaba bwanahitana n’ubuzima bw’abantu, nk’uko hari aho byagaragaye aho ibisimu byagwiriye abantu.Yasoje asaba buri wese kurengera ibidukikije, ubucukuzi bugakorwa neza kandi ku buryo bwubahirije amategeko.

Abitabiriye iyo nama kandi banaganirijwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane ku icuruzwa ry’abantu, aho abana b’abakobwa bizezwa akazi keza cyangwa amashuri hanze y’igihugu, ahubwo ababibizeza  bagamije kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi iyo babagejejeyo. Buri wese yasabwe kugira uruhare mu kubirwanya.