Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero : Abanyeshuri bo mu bigo bibiri basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza mu biruhuko

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendant of Police (SSP) Marc Gasangwa, ku itariki 13 Nyakanga yasabye abanyeshuri 354 biga mu bigo bibiri  bibarizwa muri aka karere kurangwa n’imyitwarire myiza mu bihe by’ibiruhuko birinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.
 
Abanyeshuri bahawe ubu butumwa bagizwe na 261 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Ngurugunzu na 93 biga mu rwa Rubona, ibi bigo byombi bikaba biri mu murenge wa Gatumba.

Ibi SSP Gasangwa yabibasabiye mu nama yagiranye na bo, ikaba yaritabiriwe kandi n’abarezi babo bagera kuri 21.
 
Yababwiye  ati,"Mu minsi mike muraba muri mu biruhuko. Muzirinde ubuzererezi, kujya mu tubyiniro, utubare, ndetse n’ahandi mushobora guhurira n’ibishuko."
 
Yakomeje ababwira ko hari abantu bakuru bashukisha urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa ibintu birimo telefone zigendanwa, amafaranga, no kubasohokana hanyuma bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ibaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe zikurikirwa n’ingaruka zirimo kuva mu ishuri, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, maze abasaba kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu ngorane.
 
SSP Gasangwa yababwiye kandi ati,"Muri kwiga kugira ngo muzibesheho neza, mubesheho neza imiryango yanyu, kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu muri rusange. Mukwiye rero kwirinda ikindi cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."
 
Yagize na none ati,"Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urubyiruko rugenzi rwanyu ndetse n’abandi ububi byabyo."
 
Avuga ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, SSP Gasangwa yabwiye abo banyeshuri ko  bitera uwabinyoye uburwayi butandukanye, kandi ko bimutera gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ibindi.
 
Yasoje abasaba kuvugurura imikorere y’amahuriro yabo yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs) kugira ngo agere ku ntego bayashyiriyeho.
 
Ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’amashuri rwa Ngurugunzu, Muganje Lambert yashimye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi yahaye abanyeshuri barwigamo, kandi abasaba gukurikiza inama yabagiriye.
 
Yagize ati,"Ubumenyi bahawe buzatuma bitwara neza haba ku ishuri, mu biruhuko, ndetse n’ahandi, maze bakure banga ikibi n’igisa na cyo, bityo babe abenegihugu beza."
 
Umwe muri abo banyeshuri wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Ngurugunzu witwa Byukusenge Laurence yagize ati,"Ubumenyi nungukiye mu kiganiro twahawe na Polisi y’igihugu cyacu buzatuma ntagwa mu moshya. Usibye ibyo, namenye kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zo kubyishoramo, n’uruhare rwanjye mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ryabyo."