Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngororero : Abanyeshuri 876 baturuka mu bigo 6 biyemeje kwirinda no gukumira ibyaha

Abanyeshuri 876 baturuka mu bigo by’amashuri bitandatu byo mu murenge wa Bwira,mu karere ka Ngororero, biyemeje kwirinda  no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’umusanzu wabo mu kubumbatira umutekano.

Ibi babyiyemeje ku itariki 7 Gicurasi mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere,Senior Supt. of Police (SSP), Alphonse Zigira, cyabaye nyuma y’umuganda rusange w’urubyiruko rwo muri uyu murenge aho rwaharuye ikibuga cy’umupira kiri mu kagari ka Kabarondo.

Ibigo aba banyeshuri baturutsemo ni : Urwunge rw’amashuri rwa Rusebeya,urwa Bwira, n’urwunge rw’amashuri rwa Bungwe,hamwe n’amashuri abanza ya Mukingi,Gitarama na Gasura.

Uyu muganda witabiriwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge,Kavange Jean d’Amour , kimwe n’abayobozi b’aya mashuri.

SSP Zigira  yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga biri ku isonga mu bitera ibyaha nk’ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yababwiye kandi ko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ubusambanyi, rimwe na rimwe buvamo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse byangiza kandi biyobya ubwenge. Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa. Imbere hanyu ni heza. Mukwiye  rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose cyahangiza."

SSP Zigira  yababwiye kandi kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga kuko  iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

Yababwiye  kujya bahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye bene abo bantu cyangwa bamenye amakuru aberekeye.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Munyaneza Evariste, yagize ati:" Numvaga iby’icuruzwa ry’abantu ariko sinari nsobanukiwe neza uko rikorwa.Namenye kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , uko nabyirinda no kubirwanya.Iyi nama yari ingirakamaro."

Yakanguriye urubyiruko muri rusange  kwirinda kunywa, gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kandi asaba bagenzi be kujya  baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.

Abayobozi ba biriya bigo by’amashuri bitandatu biyemeje ko bagiye gushinga amatsinda yo kurwanya ibyaha (Anti-Crime Clubs) mu mashuri bayobora.

Kuri uwo munsi kandi abashinzwe kwicungira umutekano (Community Policing Committees -CPCs) 67  n’abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ -DASSO) batatu bo muri uyu murenge bibukijwe inshingazo zabo.

Icyo gikorwa cyabereye mu  cyumba cy’inama y’uyu murenge. Abari muri iyo nama babwiwe gukora amarondo neza, kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo kandi bagakorana  neza n’abaturage.

Bibukijwe kandi kurushaho kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge,ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa  abana n’icuruzwa ry’abantu.