Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’abana bazi neza ko ari icyaha, abandi bakaba babahohotera badasobanukiwe ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko.
By’umwihariko, abana b’abakobwa babyariye iwabo (batarashaka) bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye n’abo mu muryango wa nyina ugereranyije n’uko abandi bana bafatwa.
Gufatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana biri mu byo Polisi y’u Rwanda ikora kandi yimirije imbere. Ni muri urwo rwego ku itariki 28 z’uku Kwezi Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu, ho mu karere ka Ngororero, Inspector of Police (IP) Jean Marie Vianney Tuyisabe yaganirije abakobwa babyariye iwabo 160 bo mu murenge wa Sovu ku burenganzira bw’abana, anabasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubarinda ihohoterwa.
Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’Imbuto Foundation. Polisi yatumiwe kugira ngo ibaganirize ku ruhare rwabo mu gukumira ihohoterwa ku bana.
IP Tuyisabe yabwiye abo bakobwa ati,"Mu ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa babyariye iwabo harimo kubita amazina abatesha agaciro. Ikindi gikomeye ni uko bamwe muri abo bana bihakanwa na ba se. Ibyo byose kimwe n’ibindi ni ukubavutsa uburenganzira bwabo. Abantu bagomba kubyirinda."
Yibukije ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere; kandi bigakorwa ku gihe giteganyijwe n’amategeko, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, ishimutwa n’icuruzwa, kugaragaza igitekerezo, n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.
Yababwiye ko ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bitajyanye n’ikosa bakoze, kubasambanya, kubata, kwihekura no gukuramo inda.
IP Tuyisabe yagize ati,"Uburenganzira bw’umwana wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ubumuga afite."
Yagiriye inama urubyiruko yo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
Yababwiye ko amakuru ajyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana atangwa kuri nimero ya terefone ya Polisi itishyurwa 116.
Uwari uhagarariye Imbuto Foundation, Kagabo Hubert yashimye Polisi ku bw’icyo kiganiro yagiranye n’abo bakobwa, abasaba gutanga umusanzu mu kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Yabasabye kandi kuzirikana no gukurikiza inama bagiriwe.
Kinyarwanda
English











