Kuri uyu wa 01 Mata, mu cyumba cy’inama cy’ishuri rya Ecole Secondaire Nyange habereye inama y’abagize komite zo kwicungira umutekano(Community Policing Committees-CPCs) bo mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngorero bagera ku 112, basabwa kurushaho kwicungira umutekano bakumira ibyaha.
Iyi nama yayobowe na Inspector of Police (IP) Etienne Karengera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego mu karere ka Ngororero ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyange Nkurunziza Eliphase.
IP Karengera yasabye abagize CPCs gukangurira abaturage bayobora kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane abera mu ngo kuko kenshi biteza umutekano muke.
Yagize ati:” Ihohoterwa rishobora gukorwa n’igitsina gabo kimwe n’uko ryakorwa n’igitsina gore, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mitungo yabo bombi bikagera n’aho umwe ashobora kuba yakwica mugenzi we.”
Yababwiye kandi ko badakwiriye guhishira abafata abana b’abakobwa ku ngufu kuko ariho hava n’inda ziterwa abangavu kandi bikagira ingaruka ku muryango Nyarwanda.
IP Karengera yabasabye gukangurira no gufatanya n’abaturage kurwanya ibiyobyabwenge ndetse na ruswa n’akarengane bigaragara mu nzego z’ibanze.
Yagize ati:” Nicyo abaturage babashyiriyeho kugira ngo mujye mubafasha gukemura ibibazo bahura na byo, niyo mpamvu musabwe kujya mutanga amakuru ku karengane gakorerwa abaturage”.
Yongeyeho ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya batangira amakuru ku gihe kuko aribyo bizabafasha kwicungira umutekano uko bikwiye.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyange ushinzwe irangamimerere, Nkurunziza Eliphase yasabye ba CPCs kujya bakurikirana ubuzima n’imibereho ya buri munsi abaturage bashinzwe kureberera umutekano babayemo kuko umutekano wa mbere ushingira ku kuba umuturage afite imibereho myiza.
Yabasabye kandi gukangurira abaturage kuzitabira ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25 bizatangwa mu midugudu no kwirinda imvugo zikomeretsa n’izisesereza.

Kinyarwanda
English










