Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngorero: 3 bafashwe bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Vuguziga Jean Damascene, Mushimiyimana Zacharie,na Hakizimana Pacifique bari mu maboko ya Polisi mu karere ka Ngororero aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro kandi batabifitiye uburenganzira.

Nkuko bitangazwa na Polisi mu karere ka Ngororero, ngo aba bagabo uko ari 3 batawe muri yombi ejo tariki ya 15 Ukuboza, ubwo bari barimo bacukura amabuye y’agaciro mu kagari ka Cyome, umurenge wa Gatumba ho muri Ngororero.

Kuri ubu bafungiye by’agateganyo, kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba mu gihe iperereza rya Polisi rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, Superintendent Emmanuel Hitayezu yasobanuye ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yabwiye abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora icyo cyaha gucika ukubiri nacyo kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye guta muri yombi ababikora ndetse no kubashyikiriza ubutabera.

Yagiriye inama abifuza kwinjira muri ako kazi yo gucukura amabuye y’agaciro kubanza bagasaba uburenganzira inzego zibishinzwe bityo noneho bakaba batangira gukora ako kazi ku mugaragaro.

Yavuze kandi ko imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko igira uruhare mu kwangiza  ibidukikije mugihe kandi ibidukikije nk’ibiti, amazi n’ibindi usanga bifitiye akamaro gakomeye abanyarwanda bose.

Umuvugizi wa Polisi muri iyo Ntara yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’umuco wo gufatanya n’inzego z’umutekanom, bazigezaho amakuru kubakekwaho icyo cyaha bityo kugira ngo bafatwe ndetse hanakumirwa n’impfu za hato na hato ziterwa n’impanuka zo mu birombe.