Mukamuhizi Consolée,w’imyaka 43, ku ya 14 Gashyantare, yafatanywe ibinini magana atandatu na mirongo itandatu na bine bitandukanye yagurishaga abaturage ku buryo bwa magendu.
Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yabifatiye mu nzu ye, mu kagari ka Ruhembe, mu murenge wa Zaza.
Ibyafashwe ni ibinini 536 bya Lumartem,70 bya Tetracyline,45 bya Paracetamol, icumi bya Dypyron na bitatu bya Cofta.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi,yagize ati," Bene iyi miti igira ingaruka mbi ku buzima bw’uyinyoye kuko imyinshi iba yararengeje igihe cyo gukoreshwa ndetse ari n’imyiganano".
Yibukije abaturage ko imiti yujuje ubuziranemge ari itanzwe n’inzego z’ubuvuzi n’izindi zibifitiye uburenganzira.
Ati,"Abantu bamwe bibwira ko kwivurisha bene iyi miti bihendutse ariko aho kubavura ibateza ubundi burwayi".
IP Kayigi yavuze ko Mukabahizi afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Zaza,ndetse n’iyi miti, akaba ariho ibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
Yakanguriye abaturage kujya bagana inzego z’ubuvuzi mu gihe barwaye aho kwivuza magendu kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bagurisha bene iyi miti ya magendu.
Kinyarwanda
English











