Umushoferi witwa Sylverien Mugabowindekwe wimyaka 35 w’imwe mu masosiyete atwara abantu izwi ku izina rya Select kuri icyi cyumweru tariki ya 20 Nyakanga nibwo abagabo 3binjiraga mu modoka ye yaratwaye maze abagenzi batangira kubakeka ko bafite urumogi niko kugera ku mu Polisi agahagarara akamwereka abaobagabo bakekwaho ibiyobyabwenge.
Abakekwaho ibyo biyobyabwenge ni Sylver Ndayishimiye w’imyaka 22, Ramathan Rudacyemwa w’imyaka 29 bakomoka mu karere ka Kirehe na Adrienne Uwamariya, w’imyaka 29 ukomoka mu karere ka Kamonyi.
Aba bagabo bafatiwe mu modoka ya kwasteri ya Select ifitenimero ya purake RAB 208 L ya vaga Rusumo yerekeza i Kigali bamwe mu bagenzi batangira guhumurirwa n’urumogi niko kubwira shoferi ko nagera ku mu polisi ahagarara kugirango bare ko ibyo bavuga bifite ishingiro.
Bgeze ku Cyasemakamba ku cyapa i mu murenge wa Kibungo Polisi yabafatanye ibiro12 by’urumogi mazi inkuru yababagenzi iba impamo.
Ibiro 4 babikuye mugikapu cy’uwitwa Ndayishimiye,3 biva mugikapu cya Rudacyemwa naho ibindi 5 biva mu mitwaro ya Uwamariya.
Ubu abafashwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo Musambumu gihe iperereza rigikomeje.
Ndayishimiye akaba agira inama abashora mu biyobyabwenge ko ari bibi bihanwa n’amategeko kandi akaba yemera icyahagasaba n’imbabazi .
Yagize ati”Gucuruza ibiyobyabwenge ntanyungu kuko bigira ingaruka ku muryango n’ubicuruza kuko Polisi n’izindi nzego z’umutekano barimaso.”
Umuvugizi wa Polisi muntara y’iburasirazuba Senior Superintendent (SSP), Bénoit Nsengiyumva,yashimiye umushoferi n’abagenzi uruhare bagize mu ifatwa ryaba banyabya maze ahamagarira abandi bashoferi gukurikiza urugero rwiza rwa mugenziwabo bafatanyije n’abagenzibatwara maze bakajya batungira agatoki Polisi n’izindi nzego bireba uwo ariwe wese bakeka wakora igikorwacyahungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











