Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma:Polisi yakanguriye abagororwa bo muri gereza ya Kibungo kurangwa n’ikinyabupfura

Ku wa kabiri tariki tariki ya 7 Ukwakira, umupolisi uhagarariye ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Ngoma Assistant Inspector of Police (AIP), Jean Pierre Ndayisaba ari kumwe n’ushinzwe urubyiruko mu karere ka Ngoma Rutagengwa Bosco basuye abagororwa b’igitsinagore bafungiye muri gereza ya Kibungo, ba bigisha ko umuturage mwiza arangwa no kurwanya ibyaha n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

AIP Ndayisaba yasabye abo bagororwa ko aho bari muri gereza bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura no gukunda igihugu kuko n’ubwo batari mu miryango yabo ejo cyangwa ejo bundi bazayisubiramo.

Yasoje ababwira ko nibaramuka bavuye muri gereza bazabana neza na bagenzi babo bazasanga mu midugudu batuyemo, birinda ibyaha n’icyahungabanya umutekano w’aho batuye.

Rutagengwa nawe yababwiye ko bakwiye kumenya aho igihugu kigeze gitera imbere, aho yagize ati:”Mu Rwanda hari gahunda zimwe na zimwe nk’iz’ubumwe n’ubwiyunge n’iz’iterambere zagiyeho bamwe muri mwe muri hano, ni byiza rero ko namwe mugezwaho aho igihugu kigeze kugirango igihe muzavira hano muzafatanye n’abandi guteza imbere igihugu”.

Yababwiye ko nibataha bazafatanya n’abandi bamaze kugera kure muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, bakitabira umuganda wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bakajya mu bwisungane mu kwivuza gahunda ya gir’inka n’izindi.

Yababwiye kandi ko ubu mu Rwanda hari gahunda yitwa “Akagoroba k’ababyeyi”, aho ababyeyi bahura bakaganira ku bibazo ndetse n’amakimbirane ingo zabo zifite, bakabicocera hamwe bikabonerwa umuti.