Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NGOMA:Hafashwe ingamba kubijyanye n’ubujura bw’amatungo

Umuganga n’abacuruzi b’amatungo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa kabiri taliki ya 12 kanama2014 bagiranye ibiganiro bijyanye no gufata ingamba ku bujura n’ubucuruzi bw’amatungo bunyuranye n’amategeko.Ibyo biganiro bikaba byitabiriwe n’abapolisi ndetse n’abayobozi b’akarere.

Muri ibi biganiro kandi umuganga w’amatungo mu karere ka Ngoma yabwiye abari bitabiriye ikiganiro ko ubucuruzi bw’amatungo kimwe n’ubundi bucuruzi bwose bugomba kuba bufite ibyangombwa bitangwa n’abayobozi ikindi kandi amatungo agapakirwa mbere ya saakumi n’ebyiri kandi muburyo butayatera ububabare.

Bugingo yongeye kubibutsa ko buri nka igomba kugira iherena kuva mu isoko yagurishirijwemo mu rwego rwo kurinda kugura no kugurisha izibwe.

Yahamagariye abahawe inka muri gahunda yagirinka munyarwanda kutazigurisha keretse mugihe inzego zibishinzwe zibonye ko ari ngombwa.

Assistant Inspector of Police (AIP), Jean Pierre Ndayisaba,ushinzwe guhuza polisi n’abaturage mu karere ka Ngoma yibukije abari aho ko bagomba kumenyesha polisi ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano igihe habonetse ababusanya n’ayo mategeko murwego rwo kwirinda no kurwanya ubujura bw’amatungo,igihe kandi habonetse n’indwara zayo matungo bajye babimenyesha mu buryo bwihuse.

Nk’uko umwe mubari muri ibyo biganiro Rutagengwa Innocent umuturage akaba n’umucuruzi w’amatungo mu kagari ka karenge umurenge wa Kibungo yabivuze iyi nama yababereye ingirakamaro kuko yabibukije uburyo bujyanye no kugurisha ndetse no gupakira amatungo,ibi bikazafasha kurwanya ubucuruzi bw’amatungo butemewe.

Yasabye kandi buri wese urebwa n’ubucuruzi bw’amatungo kuba ijisho rya bagenzi be ndetse no kugendera ku mategeko y’ubwo bucuruzi.