Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Uwaretse ibiyobyabwenge yagiriye inama urubyiruko kubireka bakiteza imbere

Icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyatangijwe n’ Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) riri mu karere ka Ngoma kuva tariki ya 23 Kanama, cyasojwe uyu munsi tariki ya 29 Kanama 2012.

Iki cyumweru kikaba cyasojwe hakorwa urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwatangiriye mu ihuriro ry’imihanda rya Ngoma rugarukira ku rukiko rukuru rwa Ngoma, ahabereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo Kanyanga litiro 400 n’urumogi ibiro 150 byose byafatiwe mu karere ka Ngoma mu gihe cy’amezi atatu.

Umwe mu batanze ubuhamya witwa Tuyisenge Patrick yavuze ko yatangiye gufata ibiyobyabwenge afite imyaka 12 abireka afite imyaka 20, akaba yavuze ko yafataga ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga.

Yavuze ko yaje kureka ibiyobyabwenge aho ajyaniwe mu kigo kigisha imyuga cya Iwawa , akavayo afite uubumenyingiro bwatangiye kumubeshaho
Yagize ati “Ubundi nitwaga inzererezi, nywa ibiyobyabwenge byatumaga nkora ibyaha bitandukanye nko kwambura abagenzi za telephone n’amafaranga ngo nkunde mbone ayo ngura ibiyobyabwenge, ariko ubu narabiretse, ubu ndi umwubatsi, nkorera amafaranga, nibeshejeho nta kibazo.’’

Undi watanze ubuhamya ni umunyeshuri witwa Ingabire hyacinthe wiga mu kigo cy’imyuga cyitwa Garden Vocation Training Center mu mwaka wa kabiri ishami ryo gukanika imodoka yagize ati:” Aya mahugurwa nyungukiyemo byinshi, namenye ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, nkaba ngiye gushishikariza bagenzi banjye, baba abo twigana n’abo duturanye kubyirinda kuko aribo maboko azateza imbere igihugu”.

Yakomeje avuga ko amufashije kumenya kwirinda abashobora kumushuka ngo bamushore mu biyobyabwenge.

Nyuma yo kwangiza ibyo biyobyabwenge, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma Superintendent of Police (Supt.) Callixte Kalisa yabwiye urubyiruko n’abaturage bari bateraniye aho ko kwirinda ibiyobyabwenge ariyo nzira yonyine izabageza ku iteranbere ryabo ubwabo, iry’imiryango yabo, n’iry’igihugu muri rusange, akaba yagize ati:” ibiyobyabwenge ni ikibazo kibangamira umutekano ndetse gishobara no kubangamira imitsindire y’ umunyeshuri bityo bikaba byanamuviramo kutagera ku ntumbero n’iterambere yihaye”.

Supt. Kalisa yakomeje avuga ko ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura n’ibindi, asoza abasaba ko bakwitandukanya na byo kandi bakagira umuco wo gufatanya na Polisi mu kubirwanya binyuze mu gutangira amakuru ku gihe y’umuntu wese bazi ubinywa cyangwa ubicuruza.  
Uwari uhagarariye umuyobozi.

Aya mahugurwa yari amaze icyumweru abera muri iri shuri, yari afite isanganyamatsiko igiri iti: “Rubyiruko twirinde  ibiyobyabwenge, twiga umwuga duharanira kwigira’’.