Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Umuturage yafatanywe ibihumbi 116 by’amafaranga y’amiganano

Ku itariki 16 Mata uyu mwaka, Polisi mu karere ka Ngoma yafatanye uwitwa Niyongere Jean  Damascene amafaranga y’amiganano agizwe n’inoti 58 z’ibihumbi bibiri zihwanye n’ibihumbi 116.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Chief inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko yafatiwe mu kabari aho yishyuye amafaranga y’amiganano.

Yagize ati,"Ku mugoroba w’uwo munsi; Niyongere yagiye mu kabari, anywa inzoga, arangije yishyura amafaranga y’amiganano. Abamuhaye ibyo yishyuraga bahise babimenyesha Polisi iraza iramufata; hanyuma imusatse imusangana ariya mafaranga y’amiganano."

CIP Kanamugire yashimye abatanze ku gihe amakuru yatumye Niyongere afatanwa izo noti z’amafaranga y’amiganano; aboneraho gusaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo atungira agatoki Polisi ababikora.

Yagize ati,"Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa kuko ahombya abayahawe, ndetse akaba agira ingaruka mbi ku bukungu muri rusange."

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma inzego zibishinzwe zifatanya gukumira ibyaha; bityo umutekano ugakomeza gusigasirwa no kubungabungwa."

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini isuzuma amafaranga, CIP Kanamugire yabagiriye inama yo gusuzuma neza inoti bahawe mbere y'uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima (atari inyiganano); usanze ari anyiganano akabimenyesha Polisi.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo yacyo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.