Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Umuntu umwe afunzwe akekwaho ubujura bw’ibikoresho by’ishuri

Polisi  ikorera mu karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba ifunze umugabo w’imyaka 48, akaba akekwaho kuba umwe mu bajura bibye ku kigo cy’amashuri abanza cya Kabare ya mbere bimwe mu bikoresho by’ishuri. Icyo kigo kikaba giherereye mu murenge wa Remera.

Ibyo bikoresho byibwe ni memory cards 290 za mudasobwa zari zigenewe abanyeshuri ndetse n’imashini yari igenewe guhuza ikoreshwa ry’izo mudasobwa (server). Ibyo bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku itariki ya mbere rishyira tariki ya 2 Kanama ahagana saa sita n’igice z’igicuku.

 Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabare ya mbere Madame Mushimiyimana Suzanne, yavuze ko ibyo bikoresho by’abanyeshuri bari baherutse kubihabwa na Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe uburezi (REB), muri gahunda imaze igihe yo kwigisha abana hifashishijwe ikoranabuhanga rya za mudasobwa (one laptop per child).

Mushimiyimana Suzanne yavuze ko kugira ngo abo bajura bagere aho ibikoresho byari bibitse mu cyumba kimwe cy’ishuri, bateye ubwoba umuzamu wari urinze icyo kigo banamumurika mu maso bakoresheje amasitimu kugera bishe urugi rw’aho izo mudasobwa zari ziri. Nyuma umuzamu yaje gutabaza maze Polisi iratabara ita muri yombi umwe mu bakekwa.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Superintendent Victor Rubamba yavuze ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ngo n’abandi bakekwaho ubwo bujura batabwe muri yombi.

Superintendent Victor Rubamba yakanguriye abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano. Yanasabye kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano mu bigo cyane cyane bakoresha abazamu b’inyangamugayo hagamijwe kurinda ko ibyo bigo by’amashuri byavogerwa mu buryo byabahungabanyiriza umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma yanasabye kandi abaturage gutanga amakuru vuba kugira ngo hajye habaho gukumira hakiri kare bityo n’abanyabyaha bagatabwa muri yombi.