Umumotari ukorera mu karere ka Ngoma yahaye Polisi y’u Rwanda igakoreramo amakuru yatumye ifatana abantu babiri ibiro 20 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP),Emmanuel Kayigi, yavuze ko abafatanywe urwo rumogi ari Nshimiyimana Theogene, uri mu kigero cy’imyaka 22 na Ishimwe Assumpta,uri mu kigero cy’imyaka 26.
IP Kayigi yavuze ko aba bombi bafatiwe aho abagenzi bategera imodoka (Gare) mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo, ku itariki 29 Mata,uyu mwaka, ahagana mu ma saha atanu y’ijoro, aho buri umwe yari atwaye ibiro icumi.
Yavuze ko ubwo uwo mumotari yari ahetse Nshimiyimana kuri moto amuvanye mu murenge wa Rukira amujyanye aho abagenzi bategera imodoka,yageze mu nzira maze atahura ko Nshimiyimana yari afite urumogi, niko guhita amenyesha Polisi ikorera muri aka karere, maze ihita iza imufatira aho abagenzi bategera imodoka.
IP Kayigi yavuze ko nyuma y’umwanya muto ifashe Nshimiyimana, Polisi ikorera muri aka karere yahise ifatira Ishimwe aho abagenzi bategera imodoka akaba yari azanye n’imodoka itwara abagenzi, nayo yari uturutse muri uyu murenge wa Rukira.
IP Kayigi yavuze ko iperereza rigaragaza ko bombi bari basezeranye guhurira aho abagenzi bategera imodoka aho bagombaga gufatira imodoka ibajyana mu mujyi wa Kigali.
Yavuze ko bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.
Yagize ati," Nta cyizere cy’ejo hazaza heza h’umuntu unywa ibiyobyabwenge. Ubwabyo birisobanuye ndetse n’ingaruka zabyo zirigaragaza. Ni ibiyobyabwenge nyine nk’uko bivugitse, kuko bikoresha umuntu ibyo atakabaye akora mu gihe atabinyoye."
Yavuze ko urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha, birimo, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana ,ihohoterwa rishingiye ku gitsina,n’amakimbirane mu ngo.
IP Kayigi yagize ati,"Amafaranga agurwa urumogi , kimwe n’ibindi biyobyabwenge apfa ubusa kuko yakabaye akoreshwa mu bindi bintu biteza imbere umuryango w’uwabifatiwemo. Ibi byiyongera kandi ku bihano binyuranye bihabwa uwabifatiwemo birimo igifungo n’amande."
Yavuze ko urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bituma, cyane cyane urubyiruko, rwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubuzererezi ndetse n’ubwomanzi.
Yagize ati,"Abantu bakwiye kunywa no kunywa ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko bihari byinshi."
Yashimiye uwo mumotari ku kuba yarihutiye guha amakuru Polisi ikorera muri aka karere yatumye hafatwa aba bafunzwe kandi akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha birimo kunywa, gutunda no gucuruza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge kandi bakagira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











