Trending Now

Ngoma: Umumotari yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Kabiri Tariki 13 Ugushyingo 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe Tumukunde Patrick w’imyaka 21 y’amavuko ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Kibungo mu karere  ka Ngoma.

Uyu mumotari yafatiwe mu cyuho aha ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 frw) umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko Tumukunde yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi ubwo yari amuhagaritse ngo amusabe ibyangombwa.

Yagize ati “ Umupolisi wo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda wari mukazi yahagaritse umumotari utari wambaye ingofero yabugenewe (Casques) mu guhagarara yasanganwe andi makosa arimo kuba adafite uruhushya rwo gutwara moto”.

CIP Kanamugire akomeza avuga ko mugihe uyu mu polisi yabazaga umumotari impamvu atwara moto adafite ibyangombwa byuzuye we yahise akora mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi makumyabiri ya ruswa ayaha wa mupolisi wari umufashe ku gira ngo amureke agende.

CIP Kanamugire akomeza asaba abaturage kwirinda gutanga cyangwa kwaka ruswa kuko Polisi n’inzego zitandukanye zayihagurukiye.

Yagize ati’’Polisi n’inzego zitandukanye zafashe ingamba zikomeye zo kurwanya  ruswa  kuko  imunga ubukungu bw’Igihugu,ikimakaza akarengane n’itonesha, bityo uwagombaga kubona serivisi ntabe ariwe uyibona kuko adafite amikoro yo kuyigura.

CIP kanamugire asoza asaba abaturage kuba maso bakarwanya ruswa  batanga amakuru y’aho igaragaye ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.

Yagize ati’’ Uruhare rwanyu mu kurwanya abakomeje gutanga ruswa rurakenewe mukwiye kurushaho kuyirwanya mutanga amakuru y’aho igaragaye binyuze mu guhamagara imirongo itishyurwa yashyizweho cyangwa kwegera inzego z’ubuyobozi zibegereye mukazitungira agatoki.’’

Kuri ubu Tumukunde Patrick yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugirango hakorwe iperereza ku cyaha akurikiranyweho.