Abasore babiri, aribo Minani Jean Damascene w’imyaka 25 na Niyonshuti Eugene w’imyaka 24, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Aba bombi bakaba barafashwe ku itariki ya 29 Mata, bafatirwa mu turere dutandukanye.
Nk’uko yabitangaje Polisi y’ u Rwanda, umwe muri aba bombi witwa Niyonshuti Eugene yafatiwe mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa ngo amusubize moto ye yari yaraye ifashwe na Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko Niyonshuti yafashwe atwaye moto RAB 646I, nta ruhushya rwo kuyitwara afite, Polisi irayifata iyifungira kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
CIP Kanamugire yavuze ati:”Aho kugirango Niyonshuti ajye kwishyura amande, yashatse guha ruswa y’amafaranga 20,000 umupolisi ukorerera kuri sitasiyo ya Kibungo ngo amusubize iyo moto yari yafashwe, ari nabwo yahitaga afatwa agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo ari naho ubu afungiye.”
CIP Kanamugire yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugirango birinde impanuka ziterwa n’imyitwarire mibi yabo mu muhanda.
Yanabasabye ko igihe bahaniwe amakosa yo mu muhanda bajya batanga amande baciwe aho kwishora mu bindi byaha nk’ibi bya ruswa kuko bihanwa n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, we yavuze ko uyu wundi witwa Minani Jean Damascene yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi, ubwo Polisi yamusanganaga udupfunyika 97 tw’urumogi.
Yavuze akimara kubona ko ibye byamenyekanye, yahaye umupolisi wari uje kumufata ruswa y’ibihumbi 10,000 ngo amureke ariko biba iby’ubusa kuko uwo mupolisi yahise amufata ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
Ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











