Mu cyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyatangijwe n’ Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East ) kuva tariki ya 25 Kanama, kuri uyu wa kane tariki ya 27 Kanama 2014, urubyiruko rusaga 600 rwavuye mu bigo by’amashuri y’isumbuye byo mu Karere ka Ngoma ruteraniye muri iryo shuri, rwakanguriwe na Polisi y’u Rwanda kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Assistant Inspector of Police (AIP), Jean Pierre Ndayisaba, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu Karere ka Ngoma, yabwiye urwo rubyiruko ko kureka ibiyobyabwenge ariwo musingi w’iterambere n’umutekano.
Mu kiganiro yabagejejeho, yababwiye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomereye isi n’u Rwanda by’umwihariko, kandi bikaba byiganje cyane cyane mu rubyiruko, bikaba kandi bigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ku murimo cyangwa umwuga umuntu akora, ingaruka ku mibanire n’abandi ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko.
AIP Ndayisaba yavuze ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa , gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura n’ibindi .
Akaba ariyo mpamvu yasabye aba banyeshuri ko bakwitandukanya na byo kandi bakagira umuco wo gufatanya na Polisi mu kubirwanya binyuze mu gutangira amakuru ku gihe y’umuntu wese bazi unywa cyangwa ubicuruza.
Umuyobozi wa IPRC East wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Habimana Kizito, yavuze ko IPRC East ishishikajwe no kurwanya ibiyobyabwenge kuko iyo urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge rutabasha kwiga ngo rwiteze imbere.
Yagize ati’’Igihugu cyacu n’ishuri ryacu by’umwihariko ryahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge. Ntabwo twakwicara ngo dusinzire turi kubona uburyo ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’urubyiruko, uzashaka gufata ibiyobyabwenge ntituzamwemerera”.
Umwe rubyiruko wigeze kunywa ibiyobyabwenge akaza kubivamo witwa Havugarurema Assuman, yatanze ubuhamya avyga ko yatangiye kubinywa afite imyaka 14. Avuga kandi ko mugihe yamaze anywa urumogi na kanyanga, yahuye n’ ingorane mu buzima zirimo gukubitwa, gufungwa n’ izindi nyinshi.
Yakomeje avuga ko nyuma yaje kubivamo akihangira umurimo ngo yaba yaranakuyemo amafaranga yatumye yigurira inzu n’ isambu.
Havugarurema yasabye urubyiruko ruteraniye muri aya mahugurwa kureka kwijandika mu biyobyabwenge kuko nta kamaro yabibonyemo. Yabagiriye inama yo gukomeza kwita ku masomo ndetse n’ abandi batiga bakihangira imirimo kugira ngo biteze imbere ubwabo kimwe n’ imiryango yabo ndetse n’ igihugu muri rusange.
Aya mahugurwa afite isanganyamatsiko igiri iti, “Rubyiruko twirinde ibiyobyabwenge, twiga umwuga duharanira kwigira’’ .
Kinyarwanda
English











