Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi y'u Rwanda yaguye gitumo Mukundehe yenga Kanyanga

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mata, Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bakoze umukwabu mu kagari ka Nyagasozi umurenge wa Mutenderi akarere ka Ngoma, bagwa gitumo uwitwa Mukundehe Zerida w'imyaka 25 iwe mu rugo aho yengera akanacururiza inzoga itemewe n'amategeko mu Rwanda yitwa "Kanyanga".

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko ifatwa ry'uyu mugore ryatewe n'amakuru yatanzwe n'abaturanyi be bari bazi ko akora ibi bikorwa bitemewe n'amategeko, kandi ko ubwo bageraga iwe bahasanze litiro 25 za Kanyanga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mutenderi mu gihe iperereza rikomeje.

IP Kayigi yanavuze ko bagishakisha umugabo we witwa Majyambere Justin w'imyaka 30 nawe wari uri muri iki gikorwa ariko agahita yiruka akimara kubona abapolisi.

Yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kwirinda inzoga zitemewe mu Rwanda n'izitujuje ubuziranenge kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo zirimo gufungwa no gucibwa amande, kandi ahanini zikaba arizo ntandaro y'ibyaha bitandukanye.

IP Kayigi yasoje asaba cyane cyane abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage, gutungira agatoki inzego z'umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n'abacuruza ibiyobyabwenge kugirango bafatwe bashyikirizwe ubutabera, anakangurira abaturage gukora imirimo yemewe, bakibumbira mu mashyirahamwe bakegera banki zikabaha inguzanyo bakiteza imbere.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy'amategeko y'u Rwanda igika cyayo cya 2 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000Frw) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000Frw).