Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafashe insinga z’amashanyarazi zari zaribwe

Mu ijoro ryo kuwa 23 Ukwakira 2014, mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Remera Akarere ka Ngoma abagizi ba nabi bibye insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 23.

Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere ikimara kumva ubwo bujura yatangiye iperereza no gushaka aba bugizemo uruhare, akaba ari muri urwo rwego ejo hashize yamenye aho izo nsinga ziri, izisanga  mu nzu y’uwitwa Nsekanabo Ernest ubarizwa mu kagari ka Cyasemakamba umurenge wa Kibungo, ariko uwo mugabo akaba atari ahari igihe izo nsinga zafatirwaga iwe.

Mu rwego rwo gukora iperereza ry’ibanze no gushakisha ababigizemo uruhare bose, ubu abitwa Safari Saidi w’imyaka 26 y’amavuko na Habinshuti Habimana w’imyaka 30 y’amavuko bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo bakaba bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yaburiye buri wese gucika ku muco wo kwiba cyangwa kwangiza ibikoresho cyangwa abangiza ibikoresho bifitiye rubanda akamaro aho yagize ati:”Ibikoresho bya Leta bikwiye gucungirwa umutekano kuko bifitiye inyungu abaturage bose bityo buri wese akaba asabwa kubirinda kandi ubirengaho agahanwa hakurikijwe amategeko”.

IP Kayigi yashimiye ubufatanye n’abaturage kuko aribyo byatumye biriya bikoresho biboneka ndetse n’abakekwa bagafatwa, abasaba ko bakomereza aho bagakorana na Polisi ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, batanggira amakuru ku gihe y’ibikorwa by’abagizi ba nabi, kuko aribyo bituma agace batuyemo gatekana.