Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ngoma : Polisi y’u Rwanda yafashe abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ntihwema, kubwira abanyarwanda ko itazihanganira abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ni muri urwo rwego tariki ya 13 Ukwakira, Polisi ikorera mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma yakoze umukwabu  maze abaturage bari muri icyo gikorwa cyo gucukura ayo mabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagera kuri 15.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, mu kwezi gushize ubwo abaturage   bari mu gikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire mu murima w’umuturage witwa Rwiririza Manassé, baje kugera ku kirombe cy’amabuye y ‘agaciro yo mu bwoko bwa colt. Icyo gihe bahise bareka gucukura amaterasi bahita bishora mu gucukura ayo mabuye. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahagaritse abaturage gucukura ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko, ariko hakaba hari abaturage bamwe bitwikiraga ijoro bakajya kuyacukura.

Ku itariki ya 13 Ukwakira nibwo Polisi yakoze umukwabu maze ifata abagabo 10 aribo Nshimiyimana Eric w’imyaka 23, Karenzo Elie w’imyaka 40, Muyoboke Salomon w’imyaka 43, Kwitonda Patrick w’imyaka 19, Nzaramba Eric w’imyaka 21, Bayavuge Gilbert w’imyaka 24, Habiyakare Gedeon w’imyaka 54, Habumuremyi Théoneste w’imyaka 25, Niyonshuti Jean Bosco w’imyaka 33 na Yanyumviye John w’imyaka 31.

Mu bandi bafashwe harimo abagore 2 aribo Mukashyaka Alliette w’imyaka 26 na Uwambajimana Zubeda w’imyaka 37.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Ngoma  ikomeza ibitangaza, ngo ikibabaje ni uko muri iki gikorwa hafatiwemo n’abanyeshuri bataye ishuri, aribo Tuyisabe Jean Paul w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa 6 mu rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Kabare, Nsabiyebose Jean d’Amour w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa 6 mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamugari na Tuyishime Alexis w’imyaka 19 wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahima.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’i Burasirazuba, Senior Superitendent Jean Marie Njangwe yavuze ko aba baturage bakoze amakosa, kuko mu gihe uramutse ubonye amabuye y’agaciro mu murima wawe, ugomba gusaba uburenganzira bwo kuyacukura, ndetse ukanibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo wirinde gucukura mu kajagari.

Yakomeje asaba abanyeshuri bishora muri iki gikorwa, kwirinda kujya mu bibabuza kwiga, bagashishikarira kwiga kuko kwiga ari umutungo udashira.

Yanasabye abaturage bari mu mashyirahamwe acukura ayo mabuye kutayacukura mu kajagari, bakirinda kuyacukura mu masaha y’ijoro, kuko hari igihe ibirombe byabagwira bakaba bahasiga ubuzima. Aha yanatanze urugero rw’aho mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma, abakozi b’isosiyeti icukura amabuye y’agaciro yitwa SEAVMC ihagarariwe n’uwitwa Nyabyenda Emmanuel, kuri uyu wa 15 Ukwakira abakozi bagwiriwe n’ikirombe, uwitwa Habyarimana Jean Claude ahita yitaba Imana undi witwa Mazimpaka Jean Paul agakomereka.

Aba bose bafatiwe mu gikorwa cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategek bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukora imirimo Y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.